Umutoza wa Rayon sport yasobanuye impamvu atajya yishyura kuri stade

9,243
Umutoza wa Rayon Sports yemeje ko nta mukinnyi uri hejuru y'ikipe - Inkanga

Umutoza wa Rayon Sport yasobanuye impamvu atajya ysishyura amafranga amuha uburenganzira bwo kureba indi mikino ku ma stades atandukanye.

Mu bihe bitandukanye, umutoza w’ikipe ya Rayon sport Bwana Jorge Paixão yagiye agaragara arebera muri za senyenge umupira w’andi makipe, bikavugwa ko yanze kwishyura agahitamo kuwurebera mu bikuta cyangwa muri za senyenge.

Ibi ku nshuro ya mbere byagaragaye ku mukino wahuje ikipe ya Kiyovu sport ubwo yakiraga ikipe ya Gicumbi, umutoza yangiwe kwinjira ngo arebe umukino, icyo gihe abari bashinzwe kwinjiza abantu ku ruhande rwa Kiyovu sport bavuze ko umutoza yanze kwishyura bityo rero akaba atemerewe kwinjira kuko n’abashinzwe kwinjiza abantu ku ruhande rwa Rayon sport bari bamaze iminsi banze kwinjiza umwe mubatoza ba Kiyovu.

Nyuma y’izo nshuro zose, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, abanyamakuru begereye umutoza wa Rayon sport Bwana Jorge Paixão bamubaza impamvu atajya yishyura kandi ari mu batoza bahembwa neza hano mu Rwanda, maze nawe asubiza ko amafranga ahembwa ayakoresha ibintu byinshi harimo gufasha abana bo mu Rwanda nkaho abagurira za biscuit na bombo, yagize ati:”Impamvu ntishyura amafranga yo kureba umukino muri za stades za hano mu Rwanda, ni uko amafranga mpembwa nyakoresha mu gufasha abana b’u Rwanda, njya mbagurira za biscuit, za bombo, n’utundi tuntu”

Ni igisubizo cyasekeje abantu benshi bibaza niba koko amafranga ashobora kugurira biscuit abana kuri stade ariyo ashobora gutuma atabona ayo kwishyura kuri stade, ndetse bamwe bibajije niba buri gihe ahura n’abo agomba kugurira.

Ubundi mu bisanzwe, ikipe yakiriye umukino iba ifite uburenganzira bwo kwishyuza, ariko akenshi iyo amakipe abanye neza, ikipe yakiriye yirengagiza kwishyuza bamwe bazwi mu ruhando rwa ruhago cyangwa bamwe ma bayobozi b’amwe mu makipe bazwi, gusa ibyo ntibibujije ko rimwe na rimwe habaho guhimana.

Comments are closed.