Nyanza: Polisi yataye muri yombi uwatekaga akanacuruza kanyanga

8,879

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Mata, Polisi ikorera mu karere ka Nyanza ifatanije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze  yafashe uwitwa Mvuyekure Theogene afite litiro 30 za Kanyanga yari amaze guteka, igishyushye, ndetse afatanwa n’ibikoresho yakoreshaga mu kuyiteka birimo ingunguru, amajerikani n’ibindi bikoresho bitandukanye. Yafatiwe mu Murenge wa Kigoma, Akagali ka Butara, Umudugudu wa Buruba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu Mvuyekure yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage

Yagize ati: “ abaturage batuye mu mudugudu wa Buruba bahamagaye Polisi bayibwira ko hari umuturage witwa  Mvuyekure atekera kanyanga iwe mu rugo, Polisi ifatanije n’inzego z’ubuyobozi muri uyu mudugudu bagiyeyo binjiye mu nzu bahasanga litiro 30 za kanyaga igishyushye  ziri mu majerekani 2, indi akaba yari yamaze kuyigurisha, bagenzuye inzu yose bagera aho ayitekera bahasanga ibidomoro, ingunguru, amajerekani, n’ibindi bikoresho bitandukanye  yifashisha  ayiteka.”

SP Kanamugire yihanangirije abantu bose bakora inzoga zitemewe bakazigurisha abaturage kubireka, yanabibukije ko izi nzoga ziba zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku buzima bw’abantu bikabaviramo uburwayi ndetse bakaba banabura ubuzima kandi ko bihanwa n’mategeko.

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru uyu Mvuyekure agafatwa ndetse na kanyanga yari afite nayo igafatwa itaracuruzwa mu baturage, anabasaba kujya batanga amakuru ku bantu bakora izi nzoga, ndetse n’abakora ibyaha bitandukanye kugirango bafatwe bakurikiranwe n’amategeko.

Mvuyekure yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Busasamana ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Comments are closed.