Umutwe wa HAMAS umaze kwemeza ko uwari umuyobozi yishwe n’ingabo za Israel

956

Umutwe wa HAMAS uvuga ko uharanira uburenganzira n’ubusugire bw’abanya Palestine, umaze kwemeza ko uwari umuyobozi wayo aherutse kwicwa n’abasirikare ba Israel barwanira ku butaka.

Umutwe wa Hamas nawo wemeje amakuru y’urupfu rw’umuyobozi wawo, Yahya Sinwar wafatwaga nk’intwari wishwe n’Ingabo za Israel muri Gaza, wongera no kwibutsa ko abaturage ba Israel batwawe bunyago bamaze umwaka muri Gaza batazasubirayo, intambara idahagaritswe n’ingabo za Israel zigasubira mu gihugu cyazo.

Yahya Sinwar avugwaho kuba ari we wateguye igitero cya Hamas ku itariki 7 Ukwakira 2023, kikica abantu 1200 muri Israel abandi 250 bagatwarwa bunyago. Kuva ubwo Israel yahise yiyemeza kuzarimbura umutwe wa Hamas no kwica buri muyobozi wawo.

Sinwar yari ku rutonde rw’abayobozi ba Hamas bashakishwa na Israel, gusa nubwo yapfuye nk’uko byaje no kwemezwa n’umutwe wa Hamas, icyo ngo ni intego ikomeye yagezweho muri iyo ntambara ya Israel muri Gaza, igamije gusenya Hamas ariko ubwabyo bitarangiza intambara.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yashimangiye ko intambara yo muri Gaza itarangijwe no kuba Yahya Sinwar yishwe, nk’uko hari na bamwe mu bayobozi bo mu bihugu by’u Burengerazuba bw’Isi bavuze ko babyizeye batyo, ahubwo ko ari intangiriro yo kurangira kw’iyo ntambara imaze umwaka urenga.

Yagize ati:“Umwanzi yahuye n’igihano kiremereye, ariko akazi katuri imbere ko ntikararangira. Ubutumwa ntiburarangira, Ingabo za Israel zizakomeza gukorera muri Gaza no mu myaka yindi iri imbere”.

Umugaba mukuru w’ingabo za Israel Herzi Halevi, yavuze ko nubwo ingabo ze zesheje uwo muhigo wa kwicwa Sinwar ariko zizakomeza kurwana , “Kugeza ubwo zifahe ibyihebe byose byagize uruhare mu bwicanyi bwo ku itariki 7 Ukwakira 2023, ndetse kugeza tugaruye mu rugo abaturage ba Israel bose batwawe bunyago”.

Comments are closed.