Umutwe wa M23 urahakana kuba inyuma y’urupfu rw’umuhanzi ukomeye i Goma

1,738

Ku mugoroba w’ejo ku wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru y’urupfu rw’umuhanzi w’Umunye-Congo, Delcat Idengo, bamwe mu banye-Congo bagashinja Umutwe wa M23 kuba inyuma y’uru rupfu.

Ikinyamakuru cyitwa The Voice of Congo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gitangaza amakuru yerekeye imyidagaduro n’umuco, ni cyo cyakwije amakuru y’urupfu rwa Idengo.

Iki kinyamakuru kivuga ko Umuhanzi Delcat Idengo yagiye afungwa inshuro nyinshi bityo akaba yapfuye nyuma y’igihe gito avuye muri gereza ya Munzenze iherereye mu rwinjiriro rw’Umujyi wa Goma.

Ababonye umurambo wa Idengo hafi ya Kilijiwe i Goma, bavuga ko yari yambaye imyenda y’igisirikare cya FARDC, yuzuye ibikomere mu mutwe.

Bivugwa ko umuhanzi Idengo yari umwe mu banye-Congo bari mu mutwe wa Wazalendo ndetse akibasira cyane Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, yatangaje ko urupfu rwa Idengo rwashyizwe ku ngabo za M23 ari ibihuha birimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yamaganye imyitwarire ya Wazalendo n’ingabo za FARDC.

Yagize ati: “Turabahamagarira kwishyikiriza no gutanga intwaro bafite bakaziha inzego z’umutekano zacu.”

Mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bivugwa ko hari abasirikare ba FARDC biyambuye imuzangano zabo bakivanga mu basivili ndetse n’urubyiruko rwa Wazalendo rwanze kuva ku izima nyuma y’aho ingabo za M23 zifatiye Umujyi wa Goma, bakaba bashobora guhungabanya umutekano w’abatuye i Goma.

Comments are closed.