Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagize icyo avuga ku rupfu rwa Padiri Obald.

7,658
Celebrated priest Ubald Rugirangoga dies at 65 | The New Times | Rwanda

Nyuma yaho Diyoseze ya Cyangugu itangarije urupfu rwa padiri Obald, bamwe mu bapadiri bagiye bagira icyo bamuvugaho harimo n’umuvugizi wa Kiliziya gatolika mu Rwanda.

Nyuma y’aho inkuru y’urupfu rwa Padiri Obald ibaye impamo, bamwe mu bapadiri bagenzi be bakoraga umurimo umwe bagiye bagira icyo bamuvugaho. Ku murongo waterefoni, Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, Nyiricyubahiro, Musenyeri Phillipe Rukamba Umushumba wa Kiliziya Gatolika Diocese ya Butare  yabwiye Umuseke.rw dukesha iyi nkuru ati:

Ni umuntu wakoraga amasengesho yo gukiza, ni n’umuntu witangiye ubumwe n’ubwiyunge hirya no hino, yaguye muri America yarwaye Covid19 ariyo, nyuma ajya mu Bitaro ntiyigeze amera neza nubwo yijajaraga, hari n’igihe twamubonye avuga, ariko ni uko Imana imuhe iruhuko ridashira, twese igira igihe iduhamagarira.”

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yagize ati Ntabwo twakira urupfu duseka, turwakira tubabaye, yari umupadiri muto ntabwo yari akuze, kubona umupadiri nk’uriya yitabye Imana ni agahinda, ni ikigeragezo kuri twe.

Yavuze ko yamenye urupfu rwa Obald Rugirangoga misa ihumuje, ngo ejo azamutura igitambo cya misa.

Obald Rugirangoga yari azwi cyane mu Rwanda n’ahandi ku isi, isengesho rye ryitabirwaga n’imbaga y’abantu baje gusengera ababo barwaye indwara zidakira.

Padiri Obald Yapfiriye muri Leta zunze ubumwe za America, hakaba hari hashize igihe yanduye icyorezo cya COVID-19.

Imana imwakire mu bayo, kandi izazirikane imirimo myiza yakoze mu gihe yari akiei hano ku isi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.