Umuvugizi wa Polisi yasobanuye impamvu ShaddyBoo na Bruce Melody batawe muri yombi

13,688
Kwibuka30

Polisi yemeje amakuru yuko Shaddyboo na Melody bafunze bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira icyorezo cya coronavirus

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera wabwiye Umuseke ko bafashwe bari kunywa nyuma y’amasaha yagenenwe yo kuba buri wese ari iwe mu rugo, ni ukuvuga saa tatu z’ijoro.

Polisi kandi ivuga bahuriye ku Kimironko bagerayo bakanywa bagacuranga bakaza kurenza amasaha yo kuba mu rugo.

Kwibuka30

CP Kabera ati “ Ayo makuru ni yo. Bafashwe muri Weekend bari kunywa, baracuranga, mbese muri make bakurikiranyweho kwica amabwiriza areba buri Munyarwanda yo kwirinda COVID-19.”

Ubusanzwe umuhanzi Bruce Melodie atuye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, mu gihe Shaddyboo atuye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Abajijwe niba kuba baracuranze bagasakuriza abaturanyi kandi bisanzwe ari icyaha ukwacyo, CP Kabera yavuze ko ibyo biri gusuzumwa ukwabyo, ariko ko icyo Polisi yabafatiye cyane cyane ari ukutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Polisi yibutsa buri wese ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari inshingano ze kandi bikaba ariwe wa mbere bigirira akamaro.

Ivuga ko uwo ariwe wese uzayarengaho azabikurikiranwaho, yaba icyamamare cyangwa undi uwo ariwe wese.

Leave A Reply

Your email address will not be published.