Umuvungizi wungirije wa ADEPR aramagana amakuru avuga ko yahagaritswe mu itorero

8,170
Kwibuka30
ADEPR: Umuvugizi wungirije, Rev Karangwa John yahu - Inyarwanda.com

Rev Karangwa John yateye utwatsi amakuru yavuga ko yahagaritswe ku mirimo ye bitewe n’ibyaha akurikiranyweho mu butabera byo gukoresha inyandiko mpimpano ariko we avuga ko akiri mu nshingano kuko nta baruwa izimukuraho yahawe.

Rev. Karangwa John yarekuwe nyuma y’amezi umunani yari amaze afunze aho yari akurikiranyweho ibijyanye no gukoresha inyandiko mpimbano.

Yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019 ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor’s).

Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga.

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Rev Karangwa ari umwere ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.

Rev. Karangwa John agifungurwa yasubiye mu mirimo anahabwa ibigenerwa umukozi birimo imodoka. Mu mezi umunani yamaze atari mu kazi yasabaga ADEPR miliyoni 28 Frw z’imishahara atahembewe.

Nyuma yo gufungurwa kwe, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga ku wa 23 Nyakanga 2020 yamugiriye inama yo kwandika ibaruwa agaragaza aho yari ari kugira ngo inzego z’itorero zihamenye zinagene ibikurikije amabwiriza itorero rigenderaho n’imicungire y’abakozi baryo.

Mu minsi ishize, Rev Sibomana Jean wayoboye ADEPR na we yasabye Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR (CA) kumurenganura agasubizwa mu nshingano ze.

Ni icyemezo yafashe asembuwe no kuba Rev. Karangwa John na we wagizwe umwere n’urukiko yarasubiye mu kazi mu gihe we na Biro Nyobozi yari ayoboye barambuwe inshingano [Bari bafunzwe bakurikiranweho kunyereza umutungo w’itorero w’asaga miliyari 2.5 ariko bagirwa abere] .

Kwibuka30

Inama yize ku kibazo cya Rev. Karangwa cyateje ukutumvikana mu buyobozi bwo hejuru bwa ADEPR kiri mu byizweho mu nama ya CA yabaye mu cyumweru gishize.

IGIHE yamenye ko iyo nama yabaye ku wa Gatandatu mu myanzuro yayifatiwemo harimo no guhagarika ku nshingano Rev. Karangwa ariko we akavuga ko uwo mwanzuro ntacyo awuziho.

Yavuze ko inkuru zivuga ihagarikwa rye nta kuri kwazo guhari. Ati “Sindabona ibarwa iduhagarika, igihe nta barwa dufite turacyari mu mirimo. N’ubu ndi mu kazi.’’

Yakomeje ati “Ababivuga ni ababyifuza, niko babyifuza. Ni ibyifuzo bijyanye n’abantu cyangwa se bakaba banabitekereza. Icyerekana ko hari ikintu cyabaye ni ibarwa cyangwa se inama [imyanzuro] ikaba isinye, ukaba ufite imyanzuro y’inama ariko ibyo ntibikorwa n’imyanzuro y’inama bikorwa n’ibarwa.’’

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Euphrem n’Umuyobozi wa CA, Kayigamba Callixte, ariko bose kuva ku Cyumweru ku wa 27 Nzeri 2020 ntawe ufata telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi bandikiwe ntibigeze babusubiza.

Amategeko ngengamikorere y’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR), yo ku wa 23 Kamena 2018, arimo ingingo ya 114 ivuga ku ihanwa ry’ibyaha n’andi makosa mu murimo.

Ivuga ko ‘kuba inkiko zigize umuntu umwere, ntibikuraho ko inzego z’itorero zibifitiye ububasha zishobora gutanga ibihano by’imyitwarire mu gihe amakosa yakozwe anyuranyije n’amabwiriza yihariye agenga abakozi b’abanyamuhamagaro’. Hari abasanga ubuyobozi bwa ADEPR bwirengagije iyi ngingo kuri Karangwa

Ingingo ya 29 muri aya mategeko ngengamikorere iteganya ko mu bituma umwe mu bagize Biro Nyobozi avaho harimo iyo ‘abuze mu gihe kirenze amezi atatu nta mpamvu’. Aha bivuze igihe ntaho itorero ryamutumye.

Rev. Karangwa yatorewe kuba Umuvugizi wungirije wa ADEPR Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero ku wa 20 Gicurasi 2017. Ni umwanya yagezeho nyuma y’igihe yari amaze ayobora Ishami rya ADEPR muri Uganda.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.