Murenzi Abdallah yashyizeho uburyo abafana ba Rayon Sport bagomba gutera inkunga ikipe yabo

7,876
Kwibuka30
Murenzi Abdallah yagizwe umuyobozi w'inzibacyuho wa Rayon Sports – UMUSEKE

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yashizeho uburyo bwo gutera inkunga iyi kipe kugira ngo yiyubake mu mwaka w’igura n’igurushwa ry’uyu mwaka.

Abinyujije kuri Twitter, Murenzi Abdallah yasabye abakunzi b’iyi kipe kuza bakamufasha kubaka iyi kipe yari imaze iminsi iri mu bibazo.

Ati “Muze twubake Gikundiro ititiza amakipe kandi itahukana intsinzi. Buri wese yitange uko yifite maze tugure abakinnyi bahesha ishema Rayon Sports FC.”

Kwibuka30

Yagaragaje uburyo abantu bashobora kohereza amafaranga bakoresheje Telephone mu buryo busanzwe buzwi bwa MoMo Pay.

Murenzi Abdallah yihaye icyumweru kugira ngo iyi kipe ibe yabonye aho ikorera kugira ngo ushaka kubagana abe yabahasanga.

Murenzi wahawe inshingano zo kuyobora ikipe mu minsi 30, amaze gusinyisha umukinnyi umwe mu minsi ine ishije ahawe izi nshingano ndetse no gukoresha inama abakinnyi ngo agarure umwuka mwiza muri iyi kipe.

Mu nshingano zahawe Komite y’Inzibacyuho, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.

Leave A Reply

Your email address will not be published.