Umuyobozi  wa APR FC yiteguye kwirengera umusaruro  w’abatotza n’abakinnyi

266

Umuyobozi (Chairman) wa APR FC Col Richard Karasira, yemeje ko ari we ugomba kwirengera umusaruro w’abatoza n’abakinnyi, yemera ko amakosa yabayeho kandi yihanganisha abafana, ndetse anenga abakoresha imvugo zidakwiriye.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yatanze cyanyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, kubera umusaruro muke ukomeje kugaragara nyuma yo gutsindwa na Police FC ku mukino wa Super Coupe. 

Yagize ati: ”Turabanza kubihanganisha mbere na mbere kubera umukino twatsinzwe ari kuri bo [abakinnyi], abayobozi ndetse no ku bafana n’abandi bose bashinzwe iyi kipe. 

Ni ukubereka ko umusaruro twabonye utari ushimishije, tunabakangurira ko bagerageza ibishoboka byose bakareba ko batanga umusaruro mwiza watuma wongera kubabanisha neza n’abafana kuko ni cyo baba babifuriza.”

Yakomeje agira ati: “Umusaruro udashimishije mu mupira ubaho ariko tugomba gushyiramo ingufu ku buryo ubutaha twareba icyo twakora cyatuma ikipe yacu itsinda, yongera guhagarara neza, kuyibanisha neza n’abo bafana bose baba bashyigikiye ikipe.”

Yakomeje ashimira abafana umuhate bagaragaje ubwo bakinaga na Police FC, bagashyigikira abakinnyi nubwo babatengushye ntibabaheshe igikombe.

Ati: “Nabanza kubashimira kuba barabashije kuboneka ari benshi n’imifanire yabo, nshimira n’ubuyobozi bwabo muri rusange, byari bishimishije. Icyababajemo ni uko hajemo gutsindwa ariko imifanire yabo yari ku rwego rwo hejuru.”

Yasabye abafana gukomeza gushyigikita ikipe yabo, abibutsa ko na bo bayifiteho ubushobozi. 

Yongeyeho ati “Twabasaba gukomeza gushyigikira ikipe kuko nta muntu utari nyir’ikipe. Buri wese ayifiteho ubushobozi, arayikunda haba mu buryo bw’imifanire, ubw’inkunga, mu buryo n’ubw’amasengesho, icyo tubasaba bakomeze bashyigikire ikipe, urayitererana, uyitereranire nde? Natwe nk’ubuyobozi n’abatoza icyo cyuho babonye twese twarabibonye kandi dufite uburyo tubiganira, dufite icyizere ko kizakosoka.”

Col. Karasira yasoje anenga abafana bakoresheje imvugo idakwiye banenga umusaruro w’ikipe kandi bakanavuga ko amakosa yose ari we wayakoze, aho yemera ko bari mu kuri kuko ari we muyobozi wayo.

Yagize ati: “Hari abo numva bavuga ngo ni njye wamuzanye [Umutoza], ariko ibintu byose ni njye ubibazwa yaba n’abakinnyi, nta hantu umuntu yabyigizayo nk’umuyobozi, umusaruro mwiza cyangwa mubi ugomba kubazwa njyewe nta gitangaza kirimo.”

Yavuze ko hari igihe amarangamutima azamo rimwe na rimwe havamo n’imvugo itari nziza. 

Atiz: “Wenda bishoboka ko umusaruro ari mubi ariko gutukana ntabwo ari ikinyabupfura cy’Abanyarwanda. Kuba ari njye wamuzanye ni njye, ni njye wazanye abakinnyi kuko mbazwa byose aha mu ikipe. Ntaho twabicikira nk’ubuyobozi bw’ikipe.

Ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League izahuramo na Azam FC yo muri Tanzania, mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024.

Biteganyijwe ko APR FC izahaguruka mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 16 2024 yerekeza muri Tanzania.

Comments are closed.