Umuyobozi wa Hamas yishwe harakekwa ko ari Israel yabikoze.

588

Umutwe wa Hamas washegeshwe  n’amakuru y’urupfu rwa Ismail Haniyeh umwe mu bayobozi bo hejuru bawo akaba yiciwe mu gitero ku murwa mukuru wa Iran, Tehran.

Ismail Haniyeh wiciwe muri Iran yanabaye Minisitiri w’Intebe wa Palestine.

Amakuru avuga ko Haniyeh yiciwe mu gitero cya misile cyabaye mu gicuku ku isaha ya saa munani (2h00 a.m).

Hamas ishinja Israel kugaba icyo gitero mu mugambi wayo wo kumaraho abayobozi b’uyu mutwe.

Haniyeh apfuye nyuma y’indi nkuru mbi kuri Hezbollah, aho Israel yatangaje ko yishe umwe mu bayobozi bayo witwa Fuad Shukr mu gitero cyabereye ku murwa mukuru wa Lebanon, Beirut.

Iran yababajwe cyane n’urupfu rwa Haniyeh wari witabiriye umuhango wo kurahiza Perezida mushya Masoud Pezeshkian.

Perezida Masoud Pezeshkian yavuze ko Israel “izicuza” ubugwari bwo kwica Haniyeh, yongeraho ko Iran izarinda ubusugire bwayo, icyubahiro n’agaciro kayo.

Yavuze ko Haniyeh yari umuyobozi ugira umurava.

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei na we yavuze ko urupfu rw’uyu muyobozi wa Hamas ari inshingano za Tehran, yongeraho ko Israel yatanze ikibuga cyo guhabwa ibihano biremereye.

Kugeza ubu Israel ntiremeza ko ari yo yishe Ismail Haniyeh gusa nyuma y’igitero cyo ku itariki 07 Ukwakira, 2023 Minisitiri w’Intebe wayo, Benjamin Netanyahu yahaye urwego rw’ubutasi rw’icyo gihugu, Mossad guhiga abayobozi bakuru ba Hamas aho bari hose bakicwa.

Ismail Haniyeh yavukiye mu nkambi muri Gaza, gusa yabaga muri Qatar nk’impunzi.

Uburusiya, na Turukiya byamaganye iki gikorwa, bivuga ko gishobora gutuma habaho intambara y’akarere kose Israel irimo.

Comments are closed.