Umuyobozi wa M23 Bisiimwa yagize icyo asaba Leta Congo

7,442

Nyuma y’aho Leta ya Congo itangiye kwifashisha indege z’intamara mu kurwanya no gutsimbura umutwe wa M23, umuyobozi w’uwo mutwe yagize icyo asaba guverinoma.

Mu Butumwa umuyobozi wa M23 Bertrand Bisimwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter avuga kuri uyu mwanzuro, yemeje ko M23 buri gihe ihora igaragaza ko ibyo yifuza byakemukira mu biganiro yagirana na Leta ya Kinshasa.

Yagize ati:”Amahitamo ya M23 ni ibiganiro bigamije amahoro no gutanga umwanzuro w’iki kibazo. Niba Leta y’i Kinshasa ihisemo inzira y’intambara, nibareke turwane gusa  bagomba kwemera ihame ry’intambara  rivuga ko “Ukomeye ariwe Utsinda’. Kubw’iyi mpamvu rero ntibazongere kwirushya badusaba kuva  mu bice bamaze gutakaza”

Kuva ku munsi w’ejo kuwa Kabiri, Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kirimo kugaba  ibitero by’indege z’indwanyi mu bice M23 igenzura.  Ni ibitero byamaganwe na M23, yavugaga ko mu bice FARDC irimo kurasamo bituwe n’abaturage benshi b’abasivili.

Mu itagazo uyu mutwe wasohoye kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022,  M23 yasabye imiryango mpuzamahanga gusaba FARDC kugenzura uduce igabamo ibitero by’indege kuko bo basanga irimo kwishora mu byaha by’intambara no kwica abaturage b’abasivili.

(Isabelle KALISA)

Comments are closed.