Nsengiyumva Theogene Umuyobozi wa UMUBAVU TV n’abandi 5 batawe muri yombi

5,825
Escapees from COVID-19 centre arrested
RIB yatangaje ko yataye muri yombi abantu batandatu barimo n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU TV, bose barashinjwa kwitwaza Youtube bagatangaza ibihuha.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko Ku bufatanye n’inzego z’umutekano, urwo rwego RIB rwafashe abantu 6 barimo Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV ikorera kuri murandasi.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa twitter, RIB yavuze ko abo bose bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Image
Umuyobozi wa UMUBAVU TV nawe yatawe muri yombi

Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje kugirango dosiye yabo iri gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abenshi bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi kandi ko uzabifatirwamo uwo ariwe wese azakurikiranwa n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.

UMUBAVU TV yakomeje gushinjwa kwakira no gukoresha abantu mu biganiro binyuzwa kuriuwo muyoboro gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage Leta, ni benshi bakomeje kuyinubira ariko bagatangazwa no kubona Leta ntacyo iri kubikoraho.

Comments are closed.