Perezida Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi

5,401
Kwibuka30
Dr. Pierre Damien Habumuremyi
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko, perezida wa Repunulika Paul Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba ministre w’intebe.

Perezida Kagame yatanze izi mbabazi ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe n’Umukuru w’Igihugu.

Kwibuka30

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, bivuze ko yari amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.

Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.

Nyuma yo gukatirwa, yahise ajurira, umwanzuro ku bujurire bwe utangazwa ku itariki ya 29 Nzeri 2021, ugaragaramo ko yagabanyirijwe igihe yagombaga gufungirwa muri gereza.

Icyo gihe urukiko rwatangaje ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, rutegeka ko afungwa umwaka umwe n’amezi icyenda, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.

Comments are closed.