Umwaka wa 2024 usigiye Akarere ka Bugesera ibyo umugabo yarata mu bandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera busobanura ko umwaka wa 2024 wabaye umwaka mwiza muri aka Karere yaba mu miyoborere, mu mibereho myiza, mu butabera, no mu bukungu umwaka urangiye gahagaze neza.
Byagarutsweho ku wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2024 mu kiganiro ubuyobozi bw’Akarere bwagiranye n’itangazamakuru mu kugaragaza ishusho y’ako mu rugendo rw’Iterambere.
Meya w’Akarere Mutabazi Richard, avuga ko umwaka urangiye umutekano ari ntamakemwa yaba imbere mu karere no ku mupaka yemeza ko abaturage bafite ituze risesuye.
Mu mibereho myiza y’abaturage, Meya Mutabazi Richard, yemeza ko umwaka urangiye abaturage b’aka karere bameze neza, ariko na none ko hashobora kuba hari abo bitagenze neza bakarwara abandi bagatakaza akazi ariko muri rusange nk’ubuyobozi bubareberera buvuga ko bameze neza.
Yakomeje avuga ko mu butabera bihagaze neza kuko ahenshi muri aka Karere ubutabera bwatanzwe nk’uko bikwiye ariko ko hataburamo ibibazo by’uko hari abaturage bahabwa ubutabera imanza zigacibwa maze uwatsinzwe ntiyemere imyanzuro bigatuma bakomeza gusiragira mu nkiko.
Mu bukungu, Mutabazi Richard avuga ko habayeho kuzamuka kwa bwo. Asobanura ko muri aka Karere hari imishinga minini irimo ihakorerwa hakaba n’indi iza igasanga, nk’ibikorwa remezo bihubakwa n’ibindi.
Ubwo yari ageze ku burezi, muri aka Karere, Mutabazi Richard yagize ati:”Dushoje uyu mwaka bigaragara ko mu burezi twateye intambwe ifatika mu karere ka Bugesera, aho kabaye aka mbere mu gihugu mu kugabanya abana bata ishuri.”
“Byagaragaye ko dufite ibigo bitsindisha neza, Akarere kagaragaje ibigo bitatu bya mbere mu mashuri abanza bikurikiranye ku rwego rw’igihugu byo mu karere kacu ariko no mu bigo 25 bya mbere mu gihugu dufitemo ibigo icyenda, ibyo rero biduha ishema ryo kuvuga ko ibigo byacu birimo bikora neza.”
Mu karere ka Bugesera hubatswe kandi Ishuri ry’Icyitegererezo Mpuzamahanga rya Ntare Louisenlund school.
Ni mu gihe umwaka wa 2024 usoje lnama Njyanama y’Akarere yaremeje igishushanyo mbonera (master plan) cy’Akarere.
Ubuyobozi bukomeza buvuga ko mu mirenge 15 y’aka karere, itatu itari ifite amazi, umwaka ukaba urangiye nayo yaragejejwemo.
Hari kandi imihanda ya kaburimbo yubakwa, nk’uri kubakwa mu Mujyi wa Nyamata ungana n’ibilometero 2 na metero 100 n’indi iteganywa kuzubakwa mu yindi Mirenge.
Muri aka karere, hari kwagurwa kandi ibitaro bya ADEPR Nyamata by’umwihariko inzu y’ababyeyi yitezweho kuzagabanya ubwinshi bw’ababyeyi babyara.
Hari n’ikigo cy’urubyiruko cyatangiye kubakwa muri aka Karere, umuyobozi asobanura ko gishobora no kuzifashishwa ku rwego rw’igihugu.
Muri ibi bikorwa byose hari ibigerwaho binyuze mu mihigo y’Akarere, hakaba n’ibindi biza by’iterambere binyuze mu bafatanyabikorwa bako.
(Inkuru ya Habimana Ramadhani mu Bugesera)
Comments are closed.