Umwalimu SACCO yorohereje abarimu batize uburezi kubona inguzanyo

5,349

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco bwatangaje ko bwakuyeho amananiza ku nguzanyo zihabwa abakora umwuga w’uburezi batarabwize, aho bemerewe guhabwa inguzanyo ku mushahara nk’abandi barimu bize uburezi, ibintu binyuranye n’amabwiriza yari asanzwe.

Itangazo rya Koperative Umwalimu SACCO ryasohotse nyuma y’inkuru ya Kigali Today igaragaza imbogamizi abarimu batize uburezi bahura nazo, zirimo kudahabwa inguzanyo ishingiye ku mushahara uko babyifuza, kuko batize uburezi.

Abarezi benshi bavuga ko binyuranyije n’amahame ya Koperative, avuga ko abanyamuryango bagira uburenganzira bungana ndetse bakagabana n’inyungu zingana.

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO butangaza ko Abarimu batize uburezi bazajya bahabwa inguzanyo kimwe n’abandi barimu bose, hagendewe ku mabwiriza y’ikigo gishinzwe uburezi REB.

Bugira buti “Hashingiwe ku Ibaruwa yo ku wa 04 Ukwakira 2022, REB yandikiye Uturere ibamenyesha ibyerekeye ishyirwa mu myanya ry’abarimu, Ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO buramenyesha abarimu batize uburezi ko kuva uyu munsi tariki 04 Ukwakira 2022 bazajya bahabwa serivisi nk’iz’abandi bose bize uburezi.”

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwari bwarashyizeho amabwiriza ko abakora umwuga w’uburezi batarabwize bahabwa inguzanyo itarenza Gashyantare 2023, hagendewe ko mu mwaka wa 2020 Minisiteri y’Uburezi yasabye abakora uburezi batarabwize, kujya kubwiga bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2023, kuko abazaba batarabwize bashora kwirukanwa.

Koperative Umwalimu SACCO yari yatangiye gukumira igihombo yaterwa n’inguzanyo zihabwa abatarize uburezi, kubera iyo tariki ntarengwa yari yashyizweho.

Comments are closed.