Umwami Charles III yatangiye guteza amwe mu mafarashi yasigiwe na nyina uherutse gupfa

11,122

Umwami Charles III arimo kugurisha amwe mu mafarashi yo gusiganwa yarazwe na nyina Umwamikazi Elizabeth II. 

Uyu mwamikazi yari umworozi ukomeye w’amafarashi yo gusiganwa ndetse bizwi ko yakundaga kujya ku masiganwa yazo no kuzitwara. 

Kuwa mbere, inzu ya cyamunara ya Tattersalls yatangaje ko irimo kugurisha amafarashi 14 “y’icyororo” y’Umwamikazi Elizabeth II.  

Muri izo harimo iyitwa Just Fine, yatojwe n’uwitwa Sir Michael Stoute watoje izigera ku 100 z’ibwami zatsinze amarushanwa, n’iyitwa Love Affairs.  

Jimmy George, umuvigizi w’iriya nzu y’ubucuruzi, yagize ati: “Nta kidasanzwe. Buri mwaka bashoboraga kugurisha amafarashi. 

“Umwamikazi yari afite iz’icyororo ze bwite, yarazororaga akazazigurisha. Ntabwo zose wazitunga.” 

Umwamikazi, yari afite kandi ibiraro by’amafarashi mu gace ka Sandringham mu burasirazuba bw’Ubwongereza. 

George avuga ko kugurisha izi farashi bidasobanuye ko ibwami batandukanye n’ibyo gusiganwa kw’amafarashi. 

Ati: “Buri mwaka benezo hari izo bagurisha. Umwami ubu arimo gukora ibyo abazifite bakora.”  

Ibiraro by’amafarashi by’i Sandringham bizwiho korora amafaranshi yatsinze kenshi, Umwamikazi Elizabeth yabirazwe na se, Umwami George VI. 

John Warren ukuriye ibikorwa bye byo gusiganwa kw’amafarashi yavuze ko aya matungo yari “irembo ryiza” rye hanze y’indi mirimo kandi kubijyamo kwe byateye imbaraga zikomeye gusiganwa kw’amafarashi mu Bwongereza.  

Ati: “Nzi neza ko iyo Umwamikazi ataba yaravukiye kuba ku ngoma yari kuba umuntu wibera mu mafarashi. Byari ibintu gusa bimurimo.”

Comments are closed.