Ibyishimo by’abamotari nyuma y’uko Perezida Kagame asabye ko ikibazo cyabo gikemuka vuba na bwangu

8,707
Kwibuka30

Umumotari witwa Bizimana Pierre wo mu Karere ka Ruhango ni we wagejeje ikibazo cy’abamotari kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo we n’abaturage basaga 50,000 bo mu Ntara y’Amajyepfo bamwakiriraga ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kibingo.

Mu mwanya wo kwakira ibibazo by’abaturage, Bizimana yagize ati: “Twebwe dukorera hano mu Ruhangi ariko twumva iyo za Kigali bigaragambya nubwo tuzi ko imyigaragambyo itemewe, ibyo ari byo byose nkeka ko bababuze kugira ngo babashe kukibabwira.”

Perezida yahise yungamo ati: “Icyo kibazo cyatumye abantu bigaragambya naracyumvise.”

Bizimana yakomeje agira ati: “Ikibazo ndakivuga nkanjye ukora uyu mwuga, dufite ikibazo cya assurance (ubwishingizi) ihenze cyane, ku buryo moto yanjye nyishyura amafaranga y’u Rwanda 165,000; tukishyura ibintu bitandukanye birimo otorizasiyo (authorization), Ipatante, umusoro ku nyungu,… tukishyura byinshi ku buryo utabasha no kuba wagura umwenda cyangwa ngo urihire umwana mu ishuri. Turabasaba kugira ngo iki kibazo kibe icyanyu mukidukurikiranire”

Perezida Kagame ati: “Ndabyumva, ndabyumva… nzabibafashamo.” Yasabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo  Dr. Ernest Nsabimana kugira icyo akivugaho, na we yemeza ko icyo kibazo kirimo kuganirwaho ku buryo bitarenze amezi abiri kiraba cyakemutse ku bufatanye bw’inzego zirimo Banki Nkuru y’Iyihugu (BNR), Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), n’iy’ibikorwa remezo (MININFRA).

Kwibuka30

Perezida Kagame yakomeje yibaza ati: “Ariko kuki izo nzego zitagira aho zihurira ngo zorohereze abantu?” Minisitiri Dr. Nsabimana na we ati: “Nyakubahwa mu gihe kitarenze amezi abiri kiraba cyakemutse.” Perezida Kagame: “Icyo kibazo rwose nanjye ndagishyiramo uruhare rwanjye turaza kugikemura.”

Uretse Bizimana wwasazwe n’ibyishimo ako kanya agashimira Perezida Kagame anamusaba gukurikirana ko icyo kibazo kizakemuka, abamotari bo mu Mujyi wa Kigali na bo bagaragaje imbamutima batewe no kumva ko ahabaryaga bakabura ukobabigenza hagiye gukubitwa umwotso.

Umwe mu bavuganye n’itangazamakuru, yagize ati: “Kuba ikibazo cyacu cyageze kuri Perezida wa Repubulika nabyakiriye neza, nishimye ku mutima wanjye numvise nyuzwe cyane kuko ibibazo dufite muri uyu muhanda ni ibintu birimo abantu benshi cyane bitubangamiye. Buriya ubwo ari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabivuze tugiye kugira amahirwe wenda hari icyo agiye kubidufashamo ubundi turenganurwe natwe.”

Mugenzi we na we yagize ati: “Ntabwo navuga ngo hari icyizere, hari icyizere gikomeye cyane ahubwo kuko Perezida ibibazo akemura ni byinshi cyane. Njye nabyumvise ndabyizera, azabikemura ndabizi. Nta nubwo navuga ngo hari icyizere gusa, twabonye ko hari impinduka izabaho.”

Mu bindi bibazo bagaragaza harimo ibyo kwandikirwa ku makosa bavuga ko baba batazi igihe batayakoreye, byakwiyongera ku byo basabwa kwishyura bikarenga ubushobozi bwabo.

(Src:Imvahonshya)

Leave A Reply

Your email address will not be published.