Umwe mu badipolomate ba DRC yafatanywe ibiyobyabwenge

Bwana Mutebwa Mulumba Jean de Dieu usanzwe ari umunyamabanga wa kabiri wa Ambasade ya DRC mu Bubiligi, Holande, na Luxambourg yafatiwe muri Bulgariya afatanwa ibiyobyabwenge.

Mutemba Mulumba ni umudiplomate wa DRC akaba umujyanama wa kabiri wa ambasade ya DRC mu bihugu by’uburayi nka Hollande, Luxembourg n’Ububiligi, uyu mugabo rero biravugwa ko yafatiwe mu gihugu cya Bulgariya ari kumwe n’abandi bagabo babiri, bose bafanywe ibilo 206 by’ikiyobyabwenge cya cocaine ifunze mu dupaki 179 twari mu bikapu bitanu. Bari bayitwaye mu modoka ifite ibyangombwa byo mu Bubiligi, bakaba barimo berekeza muri Turukiya. Inzego z’Ubutabera za Turukiya zabashinje kugerageza kunyuza ku mupaka ibiyobyabwenge bikomeye batabifitiye uburenganzira.
Mu gihe baramuka bahamwe n’ibyaha bakurikiranyweho, bahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 15 na 20 nk’uko giteganywa n’amategeko ya Bulgaria ahana ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Umudiplomate wafashwe asanzwe ari umukwe wa François Beya, uyu akaba ari Umujyanama Mukuru wa Perezida Félix Tshisekedi.
Comments are closed.