Undi muhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya country music yitabye Imana Azize #Covid-19

11,346
Kwibuka30

Joe DIFFIE wamenyekanye cyane mu njyana ya Country music yitabye Imana yishwe n’icyorezo cya Coronavirus

Umuhanzi wo mu njyana ya country music wamenyekanye cyane mu myaka ya za 90 yahintanywe n’icyorezo cya Covid19 mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 30 Werurwe nkuko bimaze gutangazwa n’umuvugizi we ku rukuta rwa Twitter.

Kwibuka30

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo umo musaza w’imyaka 61 yatangaje ko bamusanzemo ubwandu bwa #Covid-19, yagize ati:”…nanduye Covid-19, mfite imiti kandi abaganga bari kunkurikirana, ndibutsa abafana banjye kwitonda muri iyi minsi[…]

Bwana Joe DIFFIE yavukiye mu mujyi wa Oklahoma, yinjiye mu njyana ya Country Music aba umuhanga muriyo, abasha no kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’iyo njyana. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “if the devil danced” n’izindi nyinshi. Yashyize hanze album zigera kuri 13 zose zagiye zikundwa, mu mwaka wa 1998 yegukanye igihembo cya Grammy Award muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leta zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu muri iyi minsi byibasiwe na Covid-19 ku buryo ari cyo gihugu gifite umubare munini w’abanduye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.