GICUMBI: Bwana Marcel Muvandimwe yishe ise umubyara akoresheje umuhini

12,751

Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko wo Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba witwa MUVANDIMEWE MARCEL yaraye yishe ise umubyara w’imyaka 78 y’amavuko witwa LEONIDAS MUHINGABO amuhonze umuhini mu mutwe nk’uko amakuru dukesha abaturage baturanye n’uwo muryango abyemeza. Ano makuru na none aremezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gicumbi kuri mikoro za Bwiza.com natwe dukesha ino nkuru.

Abaturanyi babwiye itangazamakuru ko mu gicuku bumvise uno musore ari kugundagurana na se, maze bahuruza irondo ry’umwuga naryo riratabara ariko bahageze basanga umusaza yakomerekejwe cyane n’uno muhungu we, avuga ko yamuhonze umuhini mu mutwe, mu gihe umuhungu we yireguraga avuga ko yamuteye urubuye. Nyuma y’akanya gato umusaza yahise ashiramo umwuka.

Abaturage bakomeje bavuga ko n’ubusanzwe uno musore atari ashobotse kuko n’ejo bundi hashize kuri 27 z’uku kwezi ise wiwe yari yamwishyuriye ibyo yari yibye mu ga santere k’aho I Byumba.

#Tugume mu rugo, dukomeze kwirinda Covid-19 ari nako dukaraba intoki neza kandi inshuro nyinshi zishoboka, dufatanirije hamwe tuzatsinda kino cyorezo# (indorerwamo.com)

Comments are closed.