Uwari umaze kwica abagera kuri 6 abaciye imitwe yavuze ko ari ibisazi yarozwe

6,913

Polisi y’u Rwanda yerekanye umugabo wiyemerera kuba yarishe abantu bagera kuri batandatu abaciye imitwe, ariko we akavuga ko ari ibirozi bamuroze byamutegekaga kubica.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumeru taliki ya 5 GAshyantare 2022, polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugabo witwa Youssouf HAFASHIMANA, umugabo ukurikiranywehokwica abantu bagera kuri batandatu abanje kubaca imitwe akayijugunya mu migezi.

Uyu mugabo wiyemerera ko yishe aba bantu ubwo yabazwaga n’itangazamakuru umubare w’abo yari amaze gutema n’impamvu, yavuze ko ubwe yari amaze gutema imitwe y’abantu batandatu, yagize ati:”Jye natemye abantu batandatu, ariko numvise ko babiri batapfuye, ubwo ni bane bonyine” Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 34 ufite umugore n’umwana umwe, avuga ko impamvu yica abantu ari ibirozi bamuroze akaba aribyo bimubwiriza kwica abantu.

Bwana Youssouf yavuze ko ubundi yari afite intego yo kwica abantu 40 akaba yari asigaje 34 kugira ngo agere ku ntego ye, yavuze ko iyo yamaraga kubaca imitwe, ibisazi yarozwe byamutegekaga gushyira iyo mitwe mu gafuka maze akayijugunya mu mugezi.

Youssouf yakomeje avuga ko amaze amezi atatu atangiye icyo gikorwa cyo kwica no kwiba, avuga ko yicaga abazamu basinziriye, ati:”Ntacyo twapfaga, nibandaga ku bazamu basinziriye, iyo yabaga ari maso sinamwakuraga, niko ibirozi byantegekaga”

CP Kabera avuga ko abantu Hafashimana akekwaho kwica bose yagiye abica akoresheje umuhoro ndetse anemera ko ari we wagerageje kwica abazamu babiri mu Murenge wa Nyarugunga ariko baza kujyanwa ku Bitaro bya Kanombe. Abo barokotse ubwicanyi bavuga ko yabatemye baryamye ntibamenya uwo ariwe kuko yahitaga yiruka.

Uyu mugabo yasabye imbabazi abaturage, na Leta asaba bagenzi be bakora ibikorwa nk’ibyo kwihana mu rusengero bakava muri izo ngeso kuko ari mbi.

Hafashimana avuka mu Kagali ka Kanseke, Umurenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero akaba yari acumbitse mu Murenge wa Nyamirambo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.