United Scholars center Ikigo kimaze kubaka izina mu gufasha abantu kujya kwiga hanze yashyize igorora ababa mu Ntara

11,720

Ikigo UNITED SCHOLARS CENTER kimaze kwandika izina rikomeye imbere no hanze y’igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje gusanga abakigana bo mu Ntara mu kubereka amahirwe ahari yo kubona no kujya kwiga hanze y’u Rwanda.

Nyuma y’aho bisabwe n’abatari bake bari bamaze kunyurwa na serivisi zitangirwa mu kigo cya United Scholars Center, icyo kigo ubu ngubu kitarangaza ko cyumviye ubusabe bw’abakigana maze kiyemeza kumanuka mu Ntara kugira ngo impuguke zabo zijye gusobanurira abantu bo mu ntara amahirwe ahari yo kubona ishuri mu bihugu byo hanze nk’Uburayi, Amerika na Canada ndetse n’ahandi.

Mu kiganiro aherutse gutanga kuri radio Voice of Africa, Bwana Ismail NIYOMURINZI umuyobozi mukuru w’ikigo United Scholars center, yavuze ko ku ikubitiro bazatangirira mu turere twa Musanze na Rubavu, ariko hakaba hari gahunda yo kujya mu tundi turere nka Huye, Rwamagana, ndetse n’ahandi henshi mu gihugu kuko hose bahafite abantu bakeneye gusobanurirwa amahirwe atandukanye yo kuba umuntu yakwerekeza kujya kwiga mu bindi bihugu byo hanze byateye imbere ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’uburezi.

Bwana Ismail NIYOMURINZI ati:”Nibyo dufite gahunda ya vuba yo kumanuka mu Ntara, ndetse kuya 25 na 26 z’uku kwezi kwa munani turaba turi i Musanze maze bukeye bwaho kuri 26 dukomereze i Rubavu, ni muri gahunda yo kugeza ibikorwa byacu kure hashoboka hari abatugana

No description available.

I Musanze niho bizatangirira ahitwa Fatima Hotel, bukeye bwaho igikorwa kigakomereza i Rubavu

No description available.

Yakomeje avuga ko yagiye yakira ubusabe bwa benshi mu batuye mu Ntara bamusaba kuhakorera ikimeze nk’imurikabikorwa (Fair) ariko agakomeza kubura umwanya, ariko ko noneho bimaze kwemezwa ko azamanuka.

Ubundi iki gikorwa kigamije iki muri rusange?

Nk’uko yakomeje abisobanura, Bwana NIYOMURINZI yavuze ko kino gikorwa kigamije gukura mu bantu ikintu cy’ubwoba bwo kujya kwiga hanze y’umugabane wa Afrika no kumva ko ayo mahirwe afite icyiciro cy’abantu agenewe, ati:“abantu baba bifuza kujya kwiga hanze aho uburezi bwateye imbere, ariko bakagira ubwoba ko batabigeraho, akenshi batinya igiciro cy’uburezi bavuga ko kiba gihanitse, sinatinya no kuvuga ko hari n’abandi babura uwabafasha, yewe hari n’abandi bagiye bahemukirwa mu bintu nk’ibi, bakabarya amafranga yabo, izo mbogamizi nizo dushaka gukura mu mitwe y’abantu”

Yakomeje avuga ko muri icyo gikorwa azaba ari kumwe n’impuguke nkawe, maze basobanurire abazitabira icyo gikorwa amahirwe ari kuboneka muri iyi minsi yo kujya kwiga mu bihugu nka Canada, USA, Espagne, Cyprus, Pologne ndetse n’ahandi hagezweho mu bijyanye n’uburezi.

Ku bijyanye n’ikiguzi cy’uburezi benshi bakeka ko gihanitse muri ibyo bihugu, Bwana Ismail yagize ati:”Ku isi yose uburezi burahenze, yewe na hano mu Rwanda burahenze, ariko icyo abantu batazi, ni uko hari ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi kaminuza usanga amashuri yabo yishyuza amafaranga n’ubundi umubyeyi yakwishyurira umwana we ari mu Rwanda, ikibazo nakivuze haruguru, ni uko abantu bataba bafite ayo makuru, hari n’amakaminuza atanga za scholarship kugeza ku rugero runaka…”

Bwana Ismail aravuga ko kujya kwiga hanze bishoboka kandi ko bidahenze nk’uko benshi babikeka.

Ku bijyanye n’icyizere umuntu yagira mu kubona ishuri mu gihe cyose waba ukoranye na United Scholars center, umuyobozi yatubwiye ko amahirwe aba angana na 100% mu gihe ibyangombwa byose bisabwa wabizanye, ndetse ko muri iyi minsi hari ibihugu byo ku mugabane biri gutanga za visa mu buryo butagoranye, ati:“Amahirwe aba ari yose, ubuhamya burivugira, bino bintu tubimazemo imyaka myinshi cyane, dufite experience, ntabwo turi abahuzagurika, ndetse nashakaga nkubwire ko hari amahirwe adasanzwe muri bimwe mu bihugu dukorana nabyo, icyo kiri mubyo tuzaganriza abazitabira igikorwa, nzi neza ko bazahavana amakuru abaha amahirwe menshi yo gukora application, kandi ikizere ni cyose ko bazahabwa impushya zibaganisha kwiga mu bihugu byifuzwa ubu”

Bwana Ismail yatubwiye ko ku bijyanye n’ikiguzi cya serivisi batanga cyo kidakanganye, ndetse ko nta n’igihari, ko icyo umubyeyi cyangwa ushaka kwiga asabwa ari ukubanza kubagezaho ibyangombwa bisabwa, ibindi babiganiraho nyuma kandi ko nta numwe bananiranwa.

Bamwe mu bari bitabiriye icyo gikorwa ubwo giheruka muri imwe mu ma hoteri yo mu mujyi wa Kigali.

Umwe mu bakozi ba united scholars center ari gusobanurira ababagana mu gikorwa cy’isobanurabikorwa (Fair)

Ikigo United Scholars Center ni ikigo kimaze kwandika izina rikomeye mu mitima ya benshi baba bifuza kujya kwiga mu mahanga kubera serivise nziza gitanga ndetse bamwe bakaba bahamya ko biterwa n’ubunyangamugayo n’ubunararibonye bw’imyaka isaga 10 kino kigo kimaze gikora zino serivisi, ibi bikemezwa na HENRIETTE umukozi ushinzwe kwakira abagana United scholars center, yagize ati:“Ntabwo wamara ino myaka yose ukora kano kazi udafitiwe icyizere n’abantu, twabanje kubaka icyo kizere kirakomera, nicyo cyatumye tuganwa na benshi mu bihugu byose dukorera, buriya iyo wijeje umunu ibitangaza maze bikarangira ntagishobotse, ikizera kirabura, nawe ukaba utakaje abantu”

Imibare ya vuba, ivuga ko Ikigo cya United scholars center kimaze gufasha abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000 kujya kwiga hirya no hino ku isi, abenshi bakaba barabonye amashuri muri Canada, USA, Poland, France n’Ubudagi.

Ikigo united Scholars center gikorera mu mujyi rwagati ahazwi nko kuri Centenary House mu igorofa rya gatatu

Leave A Reply

Your email address will not be published.