Umwalimu wa kaminuza yirukanywe kubera kwirirwa asabiriza igitsina abanyeshuri b’abakobwa

14,618
Kwibuka30

Umwarimu akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Ibarurishamibare mu ishuri ry’ubukungu n’ubugenzuzi bw’Imari muri Kaminuza ya Kabale muri Uganda, Dr Nafiu Lukman Abiodun, yirukanywe nyuma y’uko agaragaweho umuco mubi wo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina.

Uyu mwarimu ukomoka muri Nigeria yari anakuriye ishami ry’ubushakashatsi muri iyi Kaminuza. Hari hashize amezi atandatu akorwaho iperereza ku birego by’abanyeshuri b’igitsina gore bivuga ko abasaba kuryamana nabo kugira ngo abahe amanota.

Uyu mugabo ngo yakangishaga abana b’abakobwa cyangwa abagore ko azabafata mu masomo ye [retake] nibahirahira banga kuryamana nawe bityo abanyantege nke bakabyemera kugira ngo bahabwe amanota.

Nk’uko iminsi y’igisambo iba ibaze, yaje gusaba umukobwa ko baryamana akoresheje telefoni undi nawe aba inyaryenge ibyo bavuganye abifata amajwi kiba kimwe mu bimenyetso bishimangira ibyo uyu mugabo w’umuhanga ariko wabaswe n’igitsina yashinjwaga.

Kwibuka30

Ku wa 11 Ugushyingo 2022 nibwo Umunyamabanga wa Kaminuza ya Kabale, Canon Johnson Munono Byaryantuma, yandikiye Abiodun amumenyesha ko iperereza ryagaragaje ko ahamwa n’ibyaha bishingiye kuri ruswa y’igitsina byatumye atakaza gukora kinyamwuga nkuko amabwiriza y’uburezi abisobanura.

Yakomeje ati “Mbabajwe no kukumenyesha ko Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza igendeye ku ihame rya Minisiteri yasanze uhamwa n’icyaha cyo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina, bituma unanirwa gukurikira amabwiriza no gukora kinyamwuga. Kubera iyo mpamvu yanzuye ko waba ukuwe mu kazi”.

Ikinyamakuru The Independent cyanditse ko muri iyo baruwa, Inama y’Ubutegetsi yavuze ko yahisemo kutavugurura amasezerano nk’umwarimu mu ishuri ry’Ibarurishamibare nyuma y’uko ayo yari afite yarangiye kuri iyo tariki ya 11 Ugushyingo 2022.

Umuyobozi w’icyubahiro wa Kabale University, Constance Kwesiga yemeje ko uyu mukozi koko amasezerano ye yarangiye ntibashime kuyavugurura, avuga ko bafite amakuru ko uyu mugabo ashobora no kugezwa mu nkiko.

Ku rundi ruhande ariko Abiodun Lukman yabwiye itangazamakuru ko atarabona iyo baruwa imuhagarika mu kazi anahakana yivuye inyuma ibyo birego ashinjwa yemeza ko ari ibinyoma nubwo yirinze kugira byinshi abivugaho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.