Uruhinja rukivuka rwavanywe munsi y’inzu yashenywe n’umutingito

5,280
Kwibuka30

Uruhinja rukivuka rwavanywe munsi y’ibisigazwa by’inzu yashenywe n’umutingito kuwa mbere mu majyaruguru ya Syria.

Nyina yagiye ku bise nyuma gato y’icyo cyago maze arabyara ariko ahita apfa, nk’uko umuvandimwe we abivuga.

Ibikorwa by’ubutabazi no gushakisha ababa bagihumeka birakomeje mu bihugu byombi mu majoro y’ubukonje bukabije, nyuma y’iyi mutingito.

Umutingito wa magnitude 7.8 watigishije agace ka Gaziantep mu gitondo cya kare kuwa mbere, nyuma y’amasaha hakurikiraho undi wa magnitude 7.5.

Umuganga wo kubitaro biri hafi aho i Afrin yavuze ko uru ruhinja ubu rumeze neza.

Kwibuka30

Inzu y’iwabo ni imwe mu zigera kuri 50 zashenywe n’umutingito wa magnitude 7.8 i Jindayris, umujyi uri mu ntara ya Idlib hafi y’umupaka wa Turkiya.

Nyirarume w’uru ruhinja, Khalil al-Suwadi, yatangaje ko yahise ajya kwa benewabo acyumva ko inzu yabo yabaguyeho.

Kuwa kabiri yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Twumvise ijwi turiho ducukura. Dukuraho umukungugu tubona uruhunja rugifashe k’urureri (umbilical cord), turarukata maze mubyara wanjye urujyana kwa muganga.”

Muganga w’abana Hani Maarouf yavuze ko uyu mwana yageze ku bitaro ameze nabi, “afite ibikomere byinshi hose ku mubiri”.

Ati: “Yahageze afite indwara ya hypothermia kubera ubukonje bukabije. Twagombye kumushyushya no kumutera calcium”.

Uyu mwana yafotowe aryamye mu cyuma gifasha impinja (incubator) mu gihe imihango yo gushyingura nyina Afraa, se Abdullah, n’abavandimwe be bane yariho iba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.