LeBron James yakoze amateka yo gutsinda amanota menshi muri NBA

8,730
Kwibuka30

LeBron Raymone James Sr. yaciye agahigo ko gutsinda amanota ibihumbi 38.390, aba umukinnyi wa mbere ubikoze mu mateka ya Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki 7 Gashyantare 2023, ni bwo uyu mukinnyi w’imyaka 39 yaciye aka gahigo, mu mukino ikipe ye ya Los Angeles Lakers yatsinzwemo na Oklahoma City Thunder amanota 133-130.

LeBron James yagiye gukina asabwa gutsinda amanota 36 kugira ngo arushe Kareem Abdul-Jabbar wari ufite agahigo ko gutsinda amanota menshi muri NBA (38.387), yari amaranye imyaka 39. Uyu munyabigwi na we wakiniraga Los Angeles Lakers, yaciye aka gahigo mu 1984.

Mu gace ka gatatu k’umukino ni bwo LeBron James yabigezeho ku manota abiri yatsinze byatumye yuzuza 36, ahita arusha inota rimwe Abdul-Jabbar nyuma yo kuzuza 38.388.

Umukino warangiye LeBron James yatsinze andi abiri awusozanya amanota 38, by’umwihariko agira amanota 38.390 amaze gutsinda muri NBA.

Nyuma y’umukino LeBron James yavuze ko atatekerezaga kuzakuraho aka gahigo kari kamazeho imyaka.

Yagize ati “Ubwo nasomaga amateka y’uyu mukino, natekerezaga ko nta muntu uzakuraho aka gahigo. By’umwihariko uburyo Kareem yakinaga ndetse n’igihe kinini yakinnye, ni byo byatumaga ntekereza ko nta wuzakina igihe kinini nka we.’’

Kwibuka30

Yakomeje avuga ko yishimiye gukora aya mateka. Ati “Ni iby’agaciro kuba ninjiye mu mateka ndetse no mu beza b’uyu mukino.”

Akimara gutsinda aya manota, umukino wahise uhagarara gato Umuyobozi wa NBA, Adam Silver na Kareem Abdul-Jabbar wari usanzwe afite aka gahigo binjiye mu kibuga bashimira King James.

Adam Silver yagize ati “Agahigo kari kamaze imyaka hafi 40, ubu umupira uvuye kuri Kareem ugiye kuri James. Abantu benshi batekerezaga ko nta wuzakuraho aka gahigo. James ubu ni wowe mukinnyi watsinze amanota menshi mu mateka ya NBA.”

Muri aya manota yose, LeBron avuga ko ayamunejeje kurusha andi, ari amanota atatu yatsinze mu masegonda 27 ya nyuma, ku mukino wa nyuma wa karindwi mu 2013, icyo gihe yahesheje igikombe Miami Heat itsinze San Antonio Spurs amanota 91-88.

Uyu mugabo umaze imyaka 20, akina iyi shampiyona ya mbere ku Isi muri Basketball, afite n’akandi gahigo ko gutwara ibikombe bya shampiyona mu makipe atatu atandukanye.

Birimo ibikombe bibiri yatwaranye na Miami Heat, kimwe yatwaye muri Cleveland Cavaliers n’igiheruka muri Los Angeles Lakers mu 2020.

Mu bakinnyi bakiri mu kibuga, ufite amanota akurikira aya LeBron James ni Carmelo Kyam Anthony ukinira Los Angeles Lakers. Uyu Munyamerika w’imyaka 38 amaze kwinjiza amanota 28.289.

Leave A Reply

Your email address will not be published.