Urujijo ku iyicwa rya Lt General MUDACUMURA SYLVESTRE wayoboraga Umutwe wa FDLR

23,130

Nyuma y’aho Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo itangaje ko yishe Lt General MUDACUMURA wayoboraga umutwe w’ibyihebe wa FDLR, haje amakuru abika undi utari we.

Ku munsi w’ejo hashize taliki ya 18/09/2019 niho Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo  yatangaje ko abasirikare bayo b’umutwe wihariye w’abakomando wivuganye ukica Lt General MUDACUMURA SYLVESTRE wari umuyobozi mukuru w’umutwe w’ibyihebe wa FDLR, umutwe wiganjemo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ikintu cyateye urujijo, ni urwandiko rwo kubika rwasohowe n’uwo mutwe wa FDLR mu izina ry’umuyobozi wayo w’inzibacyuho Lt General BYIRINGIRO VICTOR aho iryo tangazo ryabikaga umuntu uri ku mazina atandukanye naya MUDACUMURA SYLVESTRE, iryo tangazo rikaba ribika uwitwa Gen. MUPENZI PIERRE. Nubwo byateye benshi urujijo, ariko abantu benshi babashije kureba no kubona ifoto ry’umusirikare warashwe ku bibero bye hari akayiko gato bivuga ko yari ariho anywa igikoma, bemeza neza ko ari MUDACUMURA SYLVESTRE ahubwo wenda akaba yakoreshaga ayo mazina mu rwego rwo kuyobya uburari.

Aba komando b’Abakongomani bamurashe mu mutima mu rukerera rwo kuwa 18/09/2019.

MUDACUMURA Sylvestre wahigwaga bukware n’inzego zitandukanye yishwe mu rukerera rwo kuwa 18/9/2019 ari kunywa ku gikoma mbere yuko asubira mu ndake.

Comments are closed.