Urukiko rwa EAC rwateye utwatsi ikifuzo cya Bwana Mabirizi utifuzaga ko Museveni yiyamamaza

6,993
Kwibuka30
President Museveni's COVID-19 address at 8pm

Urukiko rw’Umuryango wa Africa y’Ibarasirazuba rwatesheje agaciro ikirego cy’Umunyamategeko w’Umunya-Uganda Hassan Male Mabirizi wari waruregeye ko itegeko Nshinga ry’iki gihugu ridaga uburenganzira Yoweri Kaguta Museveni kwiyamamaza kuyobora kiriya gihugu kubera imyaka ye.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda, umwana ushize rwakuyeho inzitizi zo kuba uwemerewe kwiyamamariza kuyobora kiriya gihugu agomba kuba atarengej imyaka 75 bituma Yoweri Kaguta Museveni na we akurirwaho izo nzitizi kuko ubu afite imyaka 76 y’amavuko.

Umunyamategeko Hassan Male Mabirizi wo muri kiriya gihugu yiyamabaje inkiko zirimo n’uru rwo muri Uganda ariko biba iby’ubusa, ahitamo kugana Urukiko rw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Uru rukiko rwa EAC rwasomye umwanzuro kuri uyu wa 30 Nzeri 2020, rwavuze ko mu gufata icyemezo cyo gukuraho imyaka ntarengwa yo kwiyamamaza kuyobora igihugu, nta masezerano cyangwa amategeko ya EAC yahonyowe.

Inteko y’uru rukiko ruyobowe na Monica Mugenyi, yari igizwe n’abacamanza batatu, yavuze ko mu masezerano ashyira uyu muryango wa EAC, hatarimo kwivanga mu mikorere y’ubucamanza.

Kwibuka30
Age limit; Mabirizi petitions supreme court over delayed ruling - YouTube

Hassan Male Mabirizi utifuzaga ko Museveni yongera kwiyamamariza indi manda

Uru rukiko rufite ikicaro i Arusha muri Tanzania, rwanzuye ko ikirego cya Mabirizi kidafite ishingiro, kuko uru rukiko rudafite ububasha bwo kwivanga mu mikorere y’inteko zishinga amategeko.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka 34 ku butegetsi, yagiyeho mu 1986 ubwo yahirikaga Milton Obote wafatwaga nk’umunyagitugu.

Ishyaka rya NRM rya Perezida Museveni, riherutse kwemeza ko ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda ateganyijwe muri Mutarama 2021.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora ya Uganda iherutse kwemeza iki gihe ariya matora azabera, yanafashe umwanzuro ko nta mukandida uzemererwa kwiyamamaza mu kivunge nk’uko babikoraga, isaba ko baziyamamaza bakoresheje itangazamakuru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.