Imbwakazi yemeye kubwagaguza abana b’intare banzwe na nyina.

7,406
Kwibuka30

Muri Pariki yitiriwe “Intare Zera” iherereye mu gace ka Kiparisovo, Umujyi wa Vladivostok wo mu Burusiya, intare yahimbwe Sirona yabwaguye ibibwana bibiri ihita ibyanga, yanga no kubyonsa.

Iyo ntare yagaragaye mu mashusho ihinda ibibwana byayo (ikigabo n’ikigore) ndetse hari n’aho yagerageje kurya kimwe muri byo.

Umuyobozi w’iyo Pariki Viktor Agafonov, yabonye ibyo iyo ntare igerageza no gushaka kurya ibibwana byayo ikora ibidasanzwe, agira ati: “Imyitwarire y’iyo ntare ntiyari isanzwe.”

Byabaye ngombwa ko nk’abakozi bashinzwe gukurikirana ubuzima bw’inyamaswa muri iyo Pariki bahitamo gufata ibyo bibwana batangira kubiha amata y’ifu, ariko bakabona hari ikibura.

Kwibuka30

Nyuma bigiriye inama yo kubishyira imbwa y’ingore (imbwakazi) yitwa Sandra yo mu bwoko bw’izikomoka mu Budage; iyo mbwa ifite imyaka umunani ikaba yari iherutse kubwagura ibibwana umunani.

Ubwo bagiraga icyo gitekerezo ntibari bafite ikizere ko iyo mbwa yemera abana b’intare, cyane ko yanga urunuka injangwe imwe mu nyamazwa ziri mu bwoko bumwe n’intare.

Batunguwe no kubona iyo mbwakazi yakiranye urugwiro rudasanzwe abo bana b’intare itangira kubabwagaguriza hamwe n’ibibwana byayo uko ari umunani.

Viktor Agafonov yakomeje agira ati: “Ubundi Sandra ntikunda injangwe, ariko yiyemeje kwakira ibyo byana by’intare mu muryango wayo.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.