Urukiko rwategetse ko abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa bakomeza gufungwa

910

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Nasagambe Fred na Gatare Gedeon Junior bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umukobwa witwa Olga Kayirangwa, bakomeza gufungwa by’agateganyo kuko hagikorwa iperereza ku byo bakurikiranyweho, cyane ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyo cyaha.

Abaregwa ni Nasagambe Fred ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake ndetse na Gatare Gedeon Junior ukekwaho ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko abaregwa bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje kuko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha.

Bahise bajuririra icyo cyemezo basaba kurekurwa kuko umucamanza mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo yavugishije raporo z’abahanga ibihabanye n’ibyo zivuga. Bavugaga kandi ko Urukiko rubanza rwagaragaje impamvu zikomeye z’icyaha kitabayeho no kwemeza impamvu z’icyaha abaregwa bakurikiranyweho, no kuba urukiko rwarirengagije ingwate yari yatanzwe na Nasagambe Fred.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwashyikirije impamvu zikomeye urukiko rw’Ibanze, rukazisuzuma rugasanga zifite ishingiro bityo ko icyemezo cyafashwe cyo gufunga by’agateganyo abaregwa cyagumaho kuko hagikorwa iperereza ku byaha bakekwaho.

Urukiko Rwisumbuye rwasuzumye ibibazo birimo kumenya niba rwaravugishije raporo y’abahanga ibyo itavuga, kumenya niba hari impamvu zatuma abaregwa bafungurwa by’agateganyo, kumenya niba byari ngombwa gusuzuma niba icyaha cyabayeho.

Rusanga Urukiko rw’Ibanze rutari kwemeza ko icyaha cyabayeho kuko rwari ruri kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ahubwo ko ibyo byari gukorwa mu gihe cyo kuburanisha urubanza mu mizi bityo ko ibyo rwemeje ko hari impamvu zituma hakekwa ko icyo cyaha cyabaye nta kosa rwakoze.

Ku bijyanye no kumenya niba umucamanza yaravugishije raporo y’abahanga icyo itavuga, abaregwa bagaragaje ko muri raporo umuhanga yagaragaje mu gitsina cy’umukobwa harimo ururenda nyamara umucamanza we akabyita amasohoro.

Bagaragaje kandi ko raporo ivuga ko uturemangingo tw’umugabo twasanzwe mu mukobwa tudahagije kuba hakwemezwa ko yasambanyijwe nyamara we akemeza ko hari impamvu zikomeye zituma bikekwa ko yasambanyijwe.

Bagaragaje ko raporo yerekanye ko nyakwigendera yasanganywe udusebe mu gituza no mu ijosi ikavuga ko bishobora kuba byaratewe n’uko yafashwe ajyanwa kwa muganga cyangwa kuba umuntu yongerwe umwuka binyuze mu kumukanda mu gituza, nyamara umucamanza we akagaragaza ko ari imapmvu zikomeye zituma bikekwa ko nyakwigendera yanizwe.

Urukiko rw’Ibanze rwari rwaravuze ko nubwo abaregwa, abunganizi, abagenzacyaha n’abashinjacyaha bemeranya ko raporo itagaragaza icyishe Olga Kayirangwa ariko ko atari ko rwabibonye.

Rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko hashobora kuba harabayeho gusambanya Olga, rukagaragaza kandi ko hashobora kuba harabayeho kumuniga kuko raporo igaragaza ko yari afite udusebe mu gituza no mu ijosi.

Urukiko Rwisumbuye rusanga Urukiko rutaravuze ko hakekwa ko habayeho icyaha cyo gusambanya nyakwigendera rugamije guhindura icyaregewe kuko rwakomeje kubisuzuma bitandukanye n’uko abaregwa babivuga.

Urukiko rwajuririwe rusanga muri raporo ya Rwanda Forensic Institute yaravuze ko hasanzwe uturemangingo tw’umugabo mu gitsina cya nyakwigendera ariko ko tutari duhagije ngo hemezwe ko yasambanyije bityo ko kuba urukiko rw’Ibanze rwaragaragaje ko bikekwa ko habayeho gusambanywa nta kosa rwakoze.

Rwagaragaje ko kuba raporo itagaragaza icyishe nyakwigendera bidakuraho izindi mpamvu zishobora gukekwa ko abaregwa bagize uruhare mu rupfu rwe.

Ku bijyanye no kumenya niba hari impamvu zituma abaregwa bafungurwa by’agateganyo, urukiko rusanga nubwo raporo y’abahanga itagaragaje icyishe Kayirangwa Olga, atari cyo kimenyetso cyonyine cyashingirwaho cyane n’Ubushinjacyaha buvuga ko bugikora iperereza.

Rusanga abaregwa bagomba gukomeza gukurikiranwa bafunzwe kugira ngo badasibanganya ibimenyetso cyane ko ari bo bakekwaho uruhare mu rupfu rwe ngo kuko ari bo bari kumwe na we mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe.

Urukiko kandi rwanze ingwate yari yatanzwe na Nasagambe Fred kubera ko iperereza rigikorwa kandi mu gihe abaregwa bafungurwa bashobora kubangamira iperereza.

Rwategetse ko bakomeza gukurikiranwa bafunzwe kuko hari impamvu zikomeye kandi akaba ari bo bakekwaho uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Olga Kayirangwa yitabye Imana mu mpera za Nzeri 2024 ari nabwo abo basore bahise batabwa muri yombi.

Kuri ubu bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge mu gihe bagitegereje ko urubanza ruregerwa mu mizi.

(Src:Umuryango)

Comments are closed.