Urukiko rwateye utwatsi Ubujurire bwa Prezida PIERRE NKURUNZIZA

10,410
Kwibuka30

Urukiko rw’ubujurire bw’i Paris mu Bufaransa bwaraye buteye utwatsi ubujurire bwa prezida w’u Burundi PIERRE NKURUNZIZA. Ni mu rubanza prezida yaregaga abantu batatu aribo BERNARD MAINGAIN, Umwanditsi GAKUNZI BERNARD ndetse n’igitangazamakuru cy’Abafaransa cyitwa FRANCE 3. NI IBIHE BIREGO PREZIDA NKURUNZIZA AREGA BANO BANTU UKO ARI BATATU? Mu mwaka w’i 2016 TV FRANCE 3 yagaragaje amasanamu y’ubwicanyi bwariho bukorerwa mu gihugu cy’ u Burundi bavuga ko ubwo bwicanyi buri gukorerwa muri imwe mu masambu ya Prezida w’Uburundi Pierre NKURUNZIZA. FRANCE 3 yatumiye abagabo babiri, umwe ni umwanditsi w’umurundi witwa GAKUNZI DAVID usanzwe uba mu gihugu cy’Ubufaransa, hatumirwa na Bernard Maingain umunyamategeko wagiye ugaragara kenshi mu manza zikomeye zo mu Karere.

David GAKUNZI umwanditsi w’Umurundi uba mu Bufaransa

Nyuma y’igihe, haje kumenyekana ko ayo masanamu atari ayo mu Burundi ndetse ko n’ibyakorwaga atari ibyo mu Burundi, maze FRANCE 3 Isaba imbabazi binyuze ku rwandiko bandikiye Leta y’Uburundi, ariko prezida ahita arega abo bose ko ari batatu ko bamusebeje ndetse asaba n’indishyi z’akababaro ariko mu gihe cyo gusoma urubanza aza gutsindwa kuko DAVID na MAINGAIN bo bireguye bavuga ko batigeza bavuga kuri ariya masanamu ko ahubwo bo bavuze ku bwicanyi busanzwe bukorerwa mu Burundi, imyanzuro itanyuze Prezida NKURUNZIZA n’umwunganizi we mu by’amategeko Me ARTHUR VERCKEN maze bajuririra uwo mwanzuro mu rukiko rw’ubujurire bw’i Paris nabwo bwaraye bubakuriye inzira ku murima buvuga ubujurire bwabo budafite ishingiro.

Kwibuka30

Urukiko rw’ubujurire bwateye utwatsi ubujurire bwa Prezida NKURUNZIZA.

Kugeza ubu Leta y’u Burundi ntiragira icyo ivuga ku mwanzuro w’urukiko usibye ko Umwnganizi wa Pierre NKURUNZIZA yavuze ko atangajwe n’uwo mwanzuro, avuga ko ategereje icyo avugana n’umukiliya we ngi barebe niba bakongera kujurira kuko ubu bafite iminsi itanu gusa yo kuba bajyana ubujurire bwabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.