Rwamagana: Bwana Bajyinama yategewe kunywa amacupa 5 ya Wisiki ageze kurya 4 arananirwa arapfa

13,806
Kwibuka30

Umugabo w’umufundi yaraye ahitanywe n’inzoga ya wisiki (vodka) yari yategewe na bagenzi be mu kabare.

Kwibuka30

Bwana BAJYINAMA JOHN wo mu Karere ka RWAMAGANA umurenge wa Fumbwe yaraye yitabye Imana kuri uyu wa kane nyuma yaho ategewe kunywa amacupa atanu y’inzoga yo mu bwoko bwa Vodka. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe bwana ZAMU DANIEL yatangarije ikinyamakuru igihe.com ko ayo makuru nawe yayamenye.

Abaturanyi ba John BAJYINAMA bavuga ko uwo mugabo yatahanywe na bagenzi be yasinze hashize akanya arapfa, bakavuga ko yari yategewe na bagenzi kunywa amacupa atanu y’inzoga yo mu bwoko bwa vodka atanu ariko ageze ku icupa rya kane arananirwa, bahita baramutahana hashize akanya apfira mu rugo.

Bwana John wari ufite imyaka 28 y’amavuko yakoraga umwuga w’ubwubatsi, asize umugore umwe n’umwana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.