Urukiko rwemeje ko Ndimbati yasambanije umwana utarakwiza imyaka y’ubukure.

9,800
Photo/Igihe

Urukiko rwemeje ko Bwana Ndimbati yasambanije umwana w’umukobwa utarakwiza imyaka y’ubukure, rutegeka ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Werurwe 2022 nibwo Bwana Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye cyane nka Ndimbati mu ruhando rwa sinema mu Rwanda yagombaga kugaragara mbere y’urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo igihe cy’iminsi mirongitatu, ikintu byarangiye urukiko rwemeje ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, ndetse urukiko rwemeza ko uyu mugabo yasambanije ku gahato umwana w’umukobwa utari wageza imyaka y’ubukure nk’uko ibyangombwa bye bibigaragaza.

Ahawe ijambo, Bwana Ndimbati yahakanye gusambanya umwana utarakwiza imyaka y’ubukure, avuga ko yaryamanaga n’uyu mukobwa yamuguze kuko n’ubundi akazi ke kari ako kwicuruza, Ndimbati yakomeje avuga ko afite ibimenyetso simusiga ko uno mukobwa babyaranye afite mission yo kumuhindaniriza isura muri rubanda.

Yashyizweho iterabwoba n’igitangazamakur u cyamusabaga gutanga amamiliyoni

Bwana Ndimbati yabwiye Urukiko ko ubwo uyu mukobwa yamaraga kuvugisha iyi YouTube Channel ya Isimbi TV, Umunyamakuru wayo, yahise amuhamagara akamubwira ko afite amakuru ashobora kumusenyera izina bityo ko akwiye kumuha Miliyoni 2 Frw kugira ngo atayitangaza.

Yagize ati “Ari na ho mvuga ko habayeho akagambane kuba yaragiye mu itangazamakuru. Ibi byose byagiye mu itangazamakuru ubwo Umunyamakuru wa [yavuze Izina ry’iyo YouTube Channel] yamubeshyaga ko azamufasha ko hari abantu bo hanze bazamuha amafaranga menshi.”

Ndimbati avuga ko umugore umushinja kumusambanya abanje kumusindisha, na we yamwatse Miliyoni 5 Frw no kumukodeshereza inzu y’ibihumbi 300 Frw ndetse n’ibindi byose byumvikanaga nk’amananiza ariko akamubwira ko atabishobora.

May be an image of 3 people, child, people standing and outdoors

Abasanzwe bakinana Film nabo bari baje kumva urubanza rwa mugenzi wabo

Yavuze ko ubwo yangaga gutanga aya mafaranga yose, ari bwo amashusho agaragaza umugore umushinja kumusambanya, yagiye hanze akaba ari na yo yatumye atabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukobwa ubwo yageraga mu modoka ya Ndimbati yasanzemo inzoga akaza kuyimuha amubeshya ko ari amata bigatuma abona uko amusambanya kuko yari yamusindishije.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko igihe uyu mukobwa yasambanijwe n’uregwa yari ataruzuza imyaka y’ubukure kuko yavutse tariki 07 Kamena 2002 nk’uko bigaragazwa n’ifishi yafatiyeho inkingo.

Ndimbati n’abamwunganira mu mategeko basabaga Urukiko ko arekurwa, bavuze ko ibyatangajwe n’uyu mukobwa biteye urujijo kuko amatariki yivugira ko yavutseho ahabanye n’ayatangajwe n’umubyeyi we ndetse n’ari mu byangombwa bye.

Uregwa n’abamwunganira bavuze ko adashobora gutoroka ubutabera, basaba ko yarekurwa kugira ngo ajye kwita ku bana be.

Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rwemeza ko ruzasomwa umwanzuro warwo tariki 28 Werurwe 2022.

Comments are closed.