Urukiko rwisumbuye rwashimangiye ko Emmanuel Gasana afungwa iminsi 30

2,451
Kwibuka30

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwashimangiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze gifunga Emmanuel Gasana iminsi 30 mu gihe ategereje ko urubanza rwe rutangira.

Gasana yari yajuriye anenga umucamanza wa mbere wategetse ko akomeza gufungwa kandi nta mpamvu zikomeye zagaragajwe.

Gasana n’abamwunganiraga basabaga ko icyemezo cyaseswa agakurikiranwa ari hanze kuko arwaye ndetse akaba yari yanemeye gutanga ingwate n’umwishingizi.

Aregwa gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha nabi igitinyiro ahabwa n’inshingano.

Uregwa n’abamwunganira batari mu cyumba y’iburanisha, umucamanza yatangaje ko Gasana Emmanuel akomeza gufungwa by’agateganyo nk’uko byari byemejwe n’urukiko rubanza.

Gasana yari yitabaje uru rukiko mu bujurire avuga ko umucamanza wa mbere yemeje ko afungwa kandi nta mpamvu zikomeye ashingiyeho.

Mu mpamvu bashingiragaho ngo ni uko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bidashidikanywaho ko Gasana yaba yarakoze ibyo akurikiranyweho .

Bashimangiraga ko ibyakozwe n’uyu wari umukuru w’intara y’uburasirazuba atari ugusaba indonke kuko byari mu nshingano ze z’akazi.

Abanyamategeko bunganira Gasana kandi bavugaga ko afite uburwayi bukomeye atashobora kwivuza uko bikwiye mu gihe yaba agumye muri gereza.

Kwibuka30

Haba mu bujurire ndetse no mu rukiko rubanza ubushinjacyaha bwo bwakomeje gusabira Gasana gufungwa by’agateganyo buvuga ko bukeneye gukomeza iperereza.

Bwavugaga ko butinya ko Gasana yashyira igitutu ku batangabuhamya bikaba byabangamira iperereza.

Buvuga ku burwayi bwa Gasana, ubushinjacyaha bwavuze ko urwego rushinzwe gucunga abafunze rufite ubushobozi bwo kubavuza byaba ngombwa bukaba bwabajyana no mu mavuriro ari hanze ya gereza.

Emmanuel Gasana akurikiranyweho icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo akore ibyo ategekwa n’inshingano z’akazi ndetse no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’inshingano .

Ni ibyaha bishingiye ku masezerano ubushinjacyaha buvuga ko yabaye hagati y’uregwa n’umushoramari Eric Kalinganire .

Gasana ngo yemeye gufasha Kalinganire mu kwagura umushinga we wo gukurura amazi munsi y’ubutaka ariko amusaba ko abanza kuyageza mu isambu ye.

Eric Kalinganire ubu na we arafunze ashinjwa guhemukira abaturage atahaye amazi kandi baramuhaye amafranga.

Ifungwa rye ngo Guverineri Gasana yaba yararigizemo uruhare kandi na we ubwe yabyemereye urukiko avuga ko yatabarizaga abaturage.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kalinganire yavuze ko yananiwe kubahiriza amasezerano yagiranye n’abaturage kuko amafaranga yari afite yayakoresheje ageza amazi mu isambu ya Gasana kandi akaba ataramwishyuye .

Yaba Gasana cyangwa se abamwunganira bose bavuga ko Kalinganire yamureze byo kumwihimuraho kuko na we yagize uruhare mu ifatwa n’ifungwa rye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.