Gen (Rtd) Kabarebe yitabiriye inama yiga ku mutekano n’amahoro muri Senegal

2,336
RPF

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe ari I Dakar muri Senegal aho yitabiriye inama y’ihuriro yiga ku mahoro n’umutekano (Dakar International Forum on Peace and Security in Africa).

Iri huriro rya Cyenda, ryatangiye kuva kuri uyu wa mbere tariki 27 kugeza ku ya 28 Ugushyingo 2023, ku nsangamatsiko igira iti: Ubushobozi bwa Afurika n’ibisubizo by’ibibazo byugarije umutekano no guhungabana kw’inzego.”

Iyi nama irimo kubera muri Abdou Diouf International Conference Center (CICAD) I Diamniadio, aho yitabiriwe n’abagera kuri 400 baturutse hirya no hino aho bagomba kuganira ku bibazo bibangamiye umutekano ku mugabane wa Afurika harimo n’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bikomeje kwiyongera byumwihariko muri Afurika y’Iburengerazuba.

Jenerali Jean Dieme uyobora ikigo gishinzwe umutekano n’amahoro gikorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Senegal yavuze ko iyi nama igamije kuganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye uyu mugabane hashingiwe ku nsangamatsiko yo gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bibangamiye umutekano no guhirika ubutegetsi bikomeje kwiyongera.

Icyakora, yakomeje agira ati: “umuhamagaro wacu muri iyi nama ntabwo ari ugufatira umuntu uwo ari we wese imyanzuro cyangwa kumushakira ibisubizo. Ihame ry’iri huriro ni ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.”

Iri huriro ryitabiriwe n’abasivili, abahagarariye inzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye, impuguke n’abashakashatsi bose baturutse ku mugabane wa Afurika.

Ihuriro mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano rya Dakar, ryatangijwe na guverinoma y’u Bufaransa hamwe n’iya Senegal mu 2013 mu nama yabereye I Champs Elysée.

Itegurwa buri mwaka, igahuriza hamwe abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abafatanyabikorwa mu by’ubukungu n’inganda ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile. Ihuriro riyobowe na Perezida wa Senegal Macky Sall.

Leave A Reply

Your email address will not be published.