Ururimi rw’Icyongereza rwahigitse igishinwa ku rutonde rw’indimi zikoreshwa na benshi ku isi

7,580

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ururimi rw’icyongereza rwahigitse urw’Igishinwa mu gukoreshwa n’umubare minini w’abatuye isi.

Icyongereza gikomeje kuyobora urutonde rw’indimi 25 zivugwa n’abantu benshi kurusha izindi mu isi. Ubushakashatsi bwasohotse mu mpera z’umwaka ushize bugaragaza ko Icyongereza kivugwa hafi na 20 ku ijana by’abatuye isi bose.

Ururimi rufite inkomoko ku mugabane w’Afurika ruza hafi kuri uru rutonde ni Igihawusa gikoreshwa muri Nigeria na Niger, kiza ku mwanya wa 11.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Fara &Wide cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bugaragaza ko Icyongereza kiza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde kivugwa n’abagera kuri miliyari 1.5 batuye isi.

Iki kinyamakuru kivuga ko Icyongereza gifatwa nk’ururimi rw’ubutegetsi mu bihugu hafi 70 ku isi yose, birimo n’aho uru rurimi rufatwa icya rimwe nk’ururimi kavukire n’urw’ubutegetsi.

Umubare w’abaturage bavuga Icyongereza nk’ururimi kavukire rwabo kuri ubu, nk’uko ubu bushakashatsi bubyerekana, bagera kuri miliyoni 480.

Ibihugu bikoresha cyane ururimi rw’icyongereza byiganjemo ibyo ku mugabane w’Afurika, Aziya n’Amerika yo hagati n’iya ruguru. Icyongereza nk’ururimi ruvugwa na benshi ku isi, ibyo ngo biruhesha kuba ururimi rwemewe mu bucuruzi mpuzamahanga.

Ururimi rukurikira Icyongereza mu kuvugwa na benshi ku isi, nk’uko ubu bushakashatsi bubigarukaho, ni Ikimandarini cyo mu Bushinwa. Uru rurimi rwo ruvugwa n’abagera kuri miliyari 1.3 mu isi, biganje cyane mu bihugu by’Ubushinwa, Tayiwani na Singapuru.

Ikinyamakuru Far & Wide kivuga ko hari impaka nyinshi ku byerekeranye n’uko uru rurimi rushobora kuzatambuka ku Cyongereza akaba ari rwo ruhinduka ururimi rwifashishwa mu bucuruzi mpuzamahanga.

Gusa impuguke zigasanga ibyo bitazigera bibaho kubera ko benshi mu batuye hanze y’umugabane w’Aziya batavuga yewe batanazi Ikimandarini.

Ururimi ruza ku mwanya wa gatatu mu kuvugwa na benshi mu batuye isi, ni Icyespanyole. Uru rurimi ruvugwa n’abasaga miliyoni 661, rwiganje mu bihugu bya Amerika yo hepfo n’iyo hagati ndetse na Karayibe.

Mexique ifatwa nk’igihugu cya mbere ku isi gifite abantu benshi bavuga Icyesipanyole. Nyamara inyigo zikagaragaza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu ifite abavuga Icyesipanyole bagera kuri miliyoni 41 ishobora kuzaba yatambutse kuri Megizike mu kugira abavuga uru rurimi benshi bitarenze muw’2050.

Indimi nk’Igihindu n’Icyarabu zifite abazivuga biganje ku mugabane w’Aziya zikurikiranye ku mwanya wa kane n’uwa gatanu, igihindu kikavugwa n’abagera kuri miliyoni 544, mu gihe Icyarabu kivugwa na miliyoni 422.

Icyarabu cyo ariko kikagira umwihariko wo gukoreshwa mu bihugu byinshi by’Afurika, aho kivugwa mu bihugu bisaga 10 byo kuri uyu mugabane.

Ururimi rw’Igifaransa narwo ruvugwa henshi muri Afurika ruraza ku mwanya wa 10 kuri uru rutonde, n’abaruvuga bagera kuri miliyoni 229 mu isi.

Abo biganje mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika, ahari ibihugu bisaga 24 bikoresha uru rurimi nk’ururimi rw’ubutegetsi. Ibyo birimo n’ibyo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, nka Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, u Rwanda n’Uburundi.

Igiswayile cyo mu burasirazuba bwa Afrika cyo gihagaze gite?

Kuri uru rutonde rw’indimi 25 zivugwa na benshi mu isi rushingiye ku bushakashatsi bw’ikinyamakuru Far & Wide, ururimi rw’igiswayile rukoreshwa mu Karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no muri EAC ruza ku mwanya wa 16 kikaba kivugwa n’abagera kuri miliyoni 107 baboneka cyane mu bihugu bya Tanzaniya, Kenya, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Uganda, u Rwanda, Uburundi na Mozambike n’ahandi mu bihugu byo muri Afurika.

Comments are closed.