USA: Ambasaderi wa Afrika y’Epfo yirukanywe azira kwanga Donald Trump

795

Leta Zunze ubumwe za Amerika zahambirije uhagarariye igihugu cya Africa y’Epfo arashinjwa amacakubiri no kwanga perezida Donald Trump.

Marco Dubio uhagarariye deparitema ya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ahaye amasaha 72 gusa ambasaderi w’igihugu cya Afrika y’Epfo muri USA Bwana Ebrahim Rasool kuba akibarizwa muri USA, bikavugwa ko uyu mugabo ashinjwa kuba ari umunyamacakubiri ndetse ngo akaba yanga na perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Bwana Donald Trump.

Uyu mugabo avugwaho kwanga Donald Trump ngo akaba yarabitangaje ku rukuta rwe rwa X inshuro zirenze imwe ndetse ngo yagaragaye kenshi anenga imikorere ya Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Africa y’Epfo Bwana Ronald Lamola yavugiye kuri SABC ko ari cyemezo kibabaje ndetse ko kitari gikwiriye.

Umubano wa Leta Zunze za Amerika na Afrika y’Epfo watangiye kuba mubi nyuma y’aho Donald Trump ageze ku butegetsi agahita akuraho inkunga icyo gihugu cyageneraga Afrika Y’Epfo agishinja kubangamira no gutoteza ba nyamuke b’abazungu bamaze imyaka baba muri icyo gihugu.

Comments are closed.