USA: Donald TRUMP wahoze ayobora USA arasanga Biden ariwe mwanzi w’igihugu

10,869

Donald Trump yise Perezida w’Amerika Joe Biden “umwanzi w’igihugu”, mu nama ya mbere akoresheje kuva ikigo cy’Amerika cy’iperereza ry’imbere mu gihugu (FBI) gisatse inzu ye y’i Florida mu gushakisha inyandiko z’ibanga.

Ageza ijambo ku bamushyigikiye babarirwa mu bihumbi mu mujyi wa Wilkes-Barre muri leta ya Pennsylvania, uyu wahoze ari Perezida yashinje Biden guhindura FBI intwaro yo kumwibasira.

Trump yavuze ko uko gusaka urugo rwe ari “kumwe mu gukoresha ubutegetsi nabi cyane gukozwe n’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose mu mateka y’Amerika”.

Yari ari muri iyi leta kwamamaza abakandida babiri bo mu ishyaka ry’abarepubulikani.

Dr Mehmet Oz arimo kwiyamamariza kuba senateri muri sena y’Amerika, naho Doug Mastriano, senateri uhagarariye iyi leta, arimo kwiyamamariza kuba Guverineri wa Pennsylvania.

Bombi bavuze igihe gito gusa – nkuko bisanzwe, iyi nama yo ku wa gatandatu nijoro yari igamije guha ijambo umuntu umwe: uvuga amagambo avamo imitwe y’inkuru.

Trump, w’imyaka 76, yamaze igice cya mbere cy’ijambo rye ry’amasaha hafi abiri anenga gusakwa na FBI.

Ariko nyuma yagarutse ku ngingo asanzwe avugaho: kuvuga ibitari ukuri ko yibwe mu matora ya perezida yo mu 2020, kwibasira abacyeba bo mu ishyaka ry’abademokarate, no gusezeranya “kurokora igihugu cyacu”.

Inshuro nyinshi, yasabye ko abantu gucuruza ibiyobyabwenge bahabwa igihano cy’urupfu.

Dore ibintu bine by’ingenzi wamenya kuri iyi nama ya Donald Trump.

Umwanya wo gusubiza minisiteri y’ubutabera (DoJ)

Trump ubu ari mu rugamba rwo mu rwego rw’ubucamanza hamwe n’abategetsi bo ku rwego rwa leta kubera inyandiko zihishe z’ibanga FBI yakuye iwe mu kwezi gushize.

Abategetsi bavuga ko Trump yatwaye mu buryo butari bwo inyandiko zo mu biro bya perezida bya White House, zirimo n’izanditseho ko ari “ibanga rikomeye”, akazijyana mu rugo rwe rw’i Mar-a-Lago muri Florida.

Abashinjacyaha ba leta ubu bavuga ko ashobora kuba yaratambamiye iperereza ku kugira (kubika) izo nyandiko kwe.

Mbere, Trump yagiye aha amaperereza indi shusho imugaragaza neza, akavuga ko ari “ukwibasirwa” akorerwa. Ni na ko byagenze ku wa gatandatu.

Yanenze gusakwa na FBI, avuga ko “kwirara mu rugo rwanjye i Mar-a-Lago guteye isoni” ari “ukuyobya uburari”.

Uyu wahoze ari Perezida yagiye ashobora kwigarurira abantu mu kwigaragaza we hamwe n’abamushyigikiye nk’abantu bo hanze (bashya) muri politiki kandi bibasiwe.

Trump yahuje ibibazo bye byo mu rwego rw’ubucamanza n’ibibazo by’abamushyigikiye muri politiki, ati: “Turimo kugabwaho ibitero… na FBI na DOJ [minisiteri y’ubutabera y’Amerika]”.

“Ntabwo ari urugo rwanjye gusa rwasatswe… ni icyizere n’inzozi za buri muturage maze igihe ndwanirira…” Aya magambo yakurikiwe no gukomerwa (kuzomerwa) n’imbaga.

Abamushyigikiye batekereza ko Trump ‘yatezwe umutego’

Imbaga yari iri ku ruhande rwe ku bijyanye no gusakwa na FBI.

Aka karere kashyigikiye Trump mu matora yo mu 2020, nubwo muri rusange Pennsylvania yamuciye mu myanya y’intoki ntayegukane, ikegukanwa na Biden.

Abamushyigikiye babiri bari bamaze kubona imipira y’amaboko magufi yo kwambara muri iyi nama, yanditseho amagambo “Defund the FBI”, cyangwa, ugenekereje mu Kinyarwanda, bishatse kuvuga ngo “nimwake ingengo y’imari FBI”.

Gail McCloskey, wo mu mujyi wa Altoona, mu rugendo rw’amasaha hafi atatu mu modoka uvuye hano, yabwiye BBC ko atekereza ko gusakwa na FBI kwa Trump ari “umutego”.

Hagati aho, Kelly Borgogelli, w’imyaka 60, watwaye imodoka mu rugendo rw’amasaha ane akava mu mujyi wa Buffalo muri leta ya New York, kugira ngo abone Trump, yagize ati: “Barimo kumugendaho kubera urwango gusa”.

Kuvugira iri jambo muri Pennsylvania hari icyo abyitezemo

Izina rya Trump rishobora kuba ritari ku rupapuro rw’itora muri Pennsylvania muri uyu mwaka, ariko amazina y’abumva ibintu kimwe na we aruriho.

Yahisemo umukandida muri sena y’Amerika akaba n’inzobere mu buvuzi y’icyamamare, Dr Oz. Anashyigikira Mastriano, uzwiho ubuhezanguni ku bivugwa bitari ukuri ku matora, mu kwiyamamaza kwe ku kuba Guverineri, nyuma y’intsinzi y’uyu yatunguranye mu matora y’ibanze.

Uko bazitwara mu matora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe, bizabonwa nka kamarampaka (referendum) ku ngufu zuko Trump yabashyigikiye, no ku ngengabitekerezo za politiki yashoye (yashyize) mu ishyaka ry’abarepubulikani.

Ibizava muri ayo matora bishobora kugirana isano n’umwaka wa 2024.

Trump ntabwo aratangaza ko azongera kwiyamamaza mu matora yo muri uwo mwaka, ariko buri kintu cyose kirashoboka.

Mu gihe aba bakandida batsinda, ishyaka ry’abarepubulikani rizabibona nk’ikimenyetso cyuko Trump agikomeje kugira ijambo rikomeye mu basanzwe batora iri shyaka.

Ariko mu gihe batsindwa, bishobora kwereka abashobora kuzaba abacyeba ba Trump mu 2024 bo muri iri shyaka, ko na bo bashobora kuba bafite amahirwe yo kwinjira muri White House.

Amashyaka yombi ahanze amaso Pennsylvania

Iyi leta ni ingenzi no ku kugira icyizere kw’abademokarate. Barashaka ko Lt Gov John Fetterman atsindira kuyihagararira muri sena.

Guhatanira kuba Guverineri w’iyi leta byafashe indi ntera ikomeye nyuma yuko Mastriano atunguranye agatsinda ku bwiganze bw’amajwi mu matora y’ibanze yo mu ishyaka ry’abarepubulikani.

Mastriano yitabiriye igitero cyo ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa mbere mu 2021 ku nteko ishingamategeko y’Amerika, ndetse yagize uruhare rukomeye mu muhate wo kuburizamo ibyavuye mu matora ya perezida yo mu 2020 muri leta ya Pennsylvania.

Mu gihe yaba atsindiye kuba Guverineri, yagira ububasha bukomeye ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibijyanye no gutora muri iyi leta.

Mu guhatana na we, abademokarate batanzeho umukandida Josh Shapiro, umushinjacyaha mukuru w’iyi leta.

Ndetse mu minsi ya vuba aha ishize, Perezida Biden yakoreye muri iyi leta ibikorwa byinshi byo ku rwego rwo hejuru byo guhura n’abantu, mu gufasha kongerera imbaraga abasanzwe batora abademokarate.

Ku itariki ya 30 y’ukwezi gushize kwa munani, Biden na we yasuye uyu mujyi wa Wilkes-Barre. Mu ijambo rye icyo gihe, yavuze ku mbunda no ku mutekano wa rubanda.

Ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa cyenda, mu mujyi munini muri iyi leta wa Philadelphia, Biden yavuze ko ingengabitekerezo ya Trump – yise “Maga Republicans” – ishyize ku nkeke demokarasi y’Amerika.

MAGA, ni impine y’intero yamamaye ya Trump yo mu gihe cyo kwiyamamaza kwe ivuga ngo ‘Make America Great Again’, cyangwa kongera kugira Amerika igihangange.

Biden yagize ati: “Ntabwo ari buri murepubulikani, nta nubwo ari benshi mu barepubulikani, b’aba ‘Maga Republicans’.

“Ariko ntibishidikanywa ko muri iki gihe ishyaka ry’abarepubulikani ryiganjemo, riyobowe kandi riterwa ubwoba na Donald Trump n’aba ‘Maga Republicans’, kandi ibyo ni inkeke kuri iki gihugu”.

Ku wa gatandatu, Trump yavuze ko iryo jambo rya Biden ari ryo “jambo rya mbere ry’urwango rwinshi kandi ricamo abantu ibice ryigeze rivugwa na perezida w’Amerika”.

(Inkuru ya BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.