Kenya: Urukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho intsinzi ya Dr William RUTO nka perezida wa Kenya

6,913

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwemeje ko William Ruto ari we watsinze amatora ya Perezida aherutse, atsinze Raila Odinga bari bahanganye.

Odinga yari yajuririye ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora ku matora yabaye kuwa 9 Kanama. Ibyavuyemo byagaragaje ko Ruto yabonye amajwi angana na 50.4% naho Odinga akabona 48.8%.

Odinga n’ihuriro rye Azimio la Umoja, bavugaga ko habayemo uburiganya mu kubara amajwi, bityo ko amajwi yatangajwe atandukanye n’ukuri kw’ibyatowe.

Umwanzuro w’intsinzi ya Ruto wasomwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome, kuri uyu wa Mbere nyuma yo gutesha agaciro ibirego byashinjwaga Komisiyo y’Amatora.

Kimwe mu byatizaga umurindi ibirego bya Odinga, ni uburyo abakomiseri bane muri barindwi ba Komisiyo y’Amatora nabo bagaragaje ko ibyatangajwe na Perezida Komisiyo Wafula Chebukati batabyemera.

Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko uretse kuvuga ko batemera ibyavuye mu matora, nta bimenyetso bafite bigaragaza ko habayemo uburiganya dore ko ngo mu gihe cyose amajwi yabarurwaga babaga bahari.

William Ruto abaye Perezida wa Gatanu wa Kenya nyuma y’uko icyo gihugu kibonye ubwigenge. Agiye gusimbura Uhuru Kenyatta yari amaze imyaka icumi abereye Visi Perezida nubwo muri manda ya nyuma batacanaga uwaka.

Ni ku nshuro ya mbere William Ruto w’imyaka 55 yiyamamarije kuba Perezida wa Kenya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.