USA: Eddy Grant yatsinze Donald Trump mu rubanza yamuregagamo kumukoreshereza indirimbo
Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatsinzwe urubanza yarezwemo n’umuhanzi w’Umwongereza, Eddy Grant kubera gukoresha indirimbo ye ‘Electric Avenue’ mu bikorwa byo kumwamamaza atabiherewe uburenganzira.
Byatwaye Grant w’imyaka 76, igihe kirenga imyaka ine kugira ngo atsinde ikirego yarezemo Trump wari umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani mu 2020 mu matora y’umukuru w’Igihugu.
Ikirego cya Grant, gishingiye ku mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ubwo y’ibikorwa byo kwamamaza mu 2020, maze hagakoreshamo amashusho y’amasegonda 40 y’indirimbo Electric Avenue.
Ayo mashusho yahise akurwa ku rubuga rwa Twitter ubu rwahindutse X, nyuma y’uko abarenga miliyoni 13.7 bari bamaze kuyareba.
Umucamanza mu rukiko rw’i Manhattan yemeje ko Trump yarenze ku mabwiriza arengera uburenganzira ku gihangano cya Grant yashyize hanze mu 1982, ndetse ategekwa kwishyura ibirimo n’indishyi z’akababaro nubwo zitatangajwe.
Muri Kanama 2020, nibwo Grant na Trump batangiye kugirana ibibazo ubwo uyu wahoze ari Perezida wa Amerika yifuzaga indi manda muri White House. Icyo gihe umujyanama wa Grant, yandikiye ibarwa itsinda ryari mu bikorwa byamamaza Trump guhagarika gukoresha iyo ndirimbo.
Ku wa gatanu, nibwo umucamanza John G. Koeltl yanze ingingo zari zatanzwe n’abunganizi ba Trump zivuga ko amashusho yari yakoreshejwemo iyo ndirimbo nubundi urubuga rwa Twitter, rwari rwayakuyeho bitewe no kutubahiriza uburenganzira ku gihangano (Copyright) zibemerera kugikoresha mu bikorwa bimwe na bimwe.
Brian D. Caplan wunganira Grant, yatangarije Business Insider ko umukiliya we yashimishijwe n’icyemezo cyafashwe n’urukiko, kuko kizafasha abandi bahanzi kurwanya ikoreshwa ry’ibihanagano byabo mu buryo butemewe n’amategeko.
ati: “Nk’umuntu wizera byimazeyo uburenganzira bw’umuhanzi ndetse n’ubushobozi bwo kugenzura umusaruro w’ibikorwa byabo, Grant yizera ko iki cyemezo kizafasha abandi mu kurwanya ikoreshwa ry’amajwi y’ibihangano byabo mu buryo butemewe.”
Yakomeje avuga ko abanyapolitike batagomba kumva ko bari hejuru y’amategeko kandi ko urukiko rwabishimangiye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nabwo umucamanza w’Amerika yategetse ko mu bikorwa byo kwamamaza Trump, indirimbo ‘Hold On, I’m Coming’ y’umuhanzi Isaac Hayes, igomba guhita ihagarikwa gukoreshwa. Ni ikirego cyari cyatanzwe n’umuryango w’uwafatanyije na Isaac kwandika iyo ndirimbo.
Celine Dion Abba, Foo Fighters na Johnny Marr, nabo bagiye basaba ko ibihangano byabo bihagarikwa gukoreshwa mu buryo butemewe mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza Trump.
Indirimbo ‘Electric Avenue’ yagiye hanze mu 1982, iturutse ku gitekerezo Grant yakuye ku gace kari mu majyepfo y’Umujyi wa Londere kitwa Brixton, icyo gihe kafatwaga nk’aka mbere muri uyu Mujyi kabarizwaho ubucuruzi bwinshi bukorerwa ku muhanda ndetse kagahorana amatara acanye akomoka ku mashanyarazi. Aka gace n’ubu karacyari kamwe mu gice kigize isoko rya Brixton.
Iyi ndirimbo ‘Electric Avenue’, ikijya hanze yaje gufata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Bwongereza ndetse no muri Amerika.
Comments are closed.