USA: Ikiganiro mpaka hagati ya Trump na Biden cyari gitegenijwe mu cyumweru gitaha cyasubitswe
Komisiyo ishinzwe gutegura ibiganiro mpaka ku bahatanira kuyobora Amerika yatangaje ko ikiganiro cyari guhuza Donald Trump na Joe Biden, tariki 15 Ukwakira 2020 kitakibaye.
Ngo byatewe n’uko Trump yanze kuzakora iki kiganiro ku buryo bw’ikoranabuhanga. Bitumye hasigara ikiganiro mpaka kimwe, kizaba mbere y’uko amatora atangira tariki 03 Ugushyingo 2020. Icyo kiganiro giteganyijwe ku wa 22 Ukwakira 2020.
Nyuma y’uko bimenyekanye ko Perezida Trump yanduye Covid 19, iyi komisiyo yahise itangira gutekereza ku buryo iki kiganiro cyakorwa ku buryo budashyira mu kaga ubuzima bw’abantu.
Igitekerezo cy’uko iki kiganiro cyagombaga kubera muri Miami ho muri Leta ya Florida, cyakorwa hifashishijwe ikiranabuhanga, cyahise cyamaganwa na Trump, wahise avuga ko nta mwanya afite wo guta kuri cyo, ahubwo ko azakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi komisiyo yagize iti « Nta kiganiro mpaka kikibaye tariki ya 15 Ukwakira. Ubu imbaraga tugiye kuzishyira mu gutegura ikizaba tariki 22 Ukwakira, kizabera i Nashville».
Muri iki kiganiro cysubitswe, niho abatora bagombaga kubaza ibibazo by’ako kanya aba bakandida.
Joe Biden, yavuze ko « Trump adashoboye kuza gusobanurira abanyamerika gahunda ye », ndetse « biteye isoni kuba Trump ahunze ikiganiro rukumbi, cyari guha umwanya abaturage wo kwibariza ibibazo, ariko ngo ntibitangaje ».
Donald Trump, yahise atangaza ko kuri uyu wa gatandatu ahura n’abamushyigikiye, bagahurira aho ibiro bye bikorera, akaba ari nayo ncuro ya mbere agiye gukorera mu ruhame kuva avuye mu bitaro. Abamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza, batangaje ko azahura n’abaturage kuwa mbere tariki ya 12 Ukwakira, i Sanford muri Florida, agace yizeye ko kari mu tuzamuhesha intsinzi y’amatora.
Comments are closed.