USA: Nyuma y’umunsi umwe gusa arahiye, Trump arahita atangiza igikorwa cyo kwirukana abimukira
Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Bwana Trump uteganijwe kurahira kongera kuyobora icyo gihugu cy’ihgihangange ku isi, arateganya guhita atangiza igikorwa cyo guhiga no kwirukana abimukira.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Mutarama 2025 nibwo hateganijwe umuhango wo kurahira no kongera kwakira inshingano zo kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika kwa Donald Trump nyuma yo kugarika uwo bari bahanhanye Madame Harris.
Amakuru avuga ko nyuma yo kurahira kuri uyu wa mbere, ku munsi ukurikiyeho, ni ukuvuga kuwa kabiri talliki ya 21 Mutarama 2025, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika hazahita hatangizwa igikorwa simusiga cyo guhiga bukware abimukira bose baba muri icyo gihugu batabifitiye ubrenganzira.
CNN ivuga ko kino gikorwa kizatangirira muri Chicago, agace kavugwaho kuba gacumbikiye abimukira benshi kandi badafite impushya zo gutura muri icyo gihugu.
Bwana HOMAN Umwe mu bari hafi ya Trump kuri uyu wa gatanu ushize, yavuze ko icyo gikorwa gishobora gutangirira ahandi atari muri Chicago kuko abashakishwa bamaze kubimenya bakanga ko bashobora kwihisha inzego z’umutekano.
Uyu mugabo akomeza akomeza avuga ko iki gikorwa kizagera hose mu gihugu kuko kiri mu byo Trump yasezeranije abamutoye, ndetse ko adatinya imiryango mpuzamahanga yiteguye kuzahagarara ku bimukira.
Comments are closed.