USA: Umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko yiyahuye kubera kurambirwa itegeko rya Leta ryo kuguma mu rugo hirindwa Covid-19.

8,861
USA: Umukobwa w’imyaka 15 yiyahuye kubera...
Umukobwa witwa Jo’Vianni Smith w’imyaka 15,yasanzwe yiyahuye mu Cyumweru gishize nyuma yo kurambirwa gahunda yashyizweho n’igihugu cyabo .

mubyeyi w’uyu mwama w’umukobwa witwa Danielle Hunt yavuze ko umwana we yiyahuye kubera ubwigunge bukabije yahuye nabwo nyuma y’aho Leta ifashe ingamba zikarishye zo gusaba abaturage kuguma mu rugo zageze no muri California aho bari batuye.

Uyu mwana wigaga mu mashuri yisumbuye ahitwa Bear Creek High School yari asanzwe azwiho gukora siporo ndetse ari n’umukinnyi kuri iki kigo yigagaho.

Uyu mwana wari ukiri muto yasanzwe mu mugozi mu cyumweru gishize n’uyu mubyeyi we wabwiye abanyamakuru ko yatewe agahinda n’urupfu rw’uyu mukobwa we.

Umutoza wo ku ishuri uyu mwana yigagaho yabwiye Recordnet ko uyu mukobwa yiyahuye kubera agahinda gakabije n’ubwigunge yari afite kubera ingamba za Leta ya Amerika zo kwirinda kwandura Coronavirus zasabye abantu bose kuguma mu rugo.

Mama we Hunt yabwiye ikinyamakuru Fox 40 ati “Ntabwo twagakwiriye gutekereza ko abana bacu bameze neza …kuko ndumva narakoze icyo aricyo cyose nk’umubyeyi kugira ngo njye nawe tubashe kuganira.”

Uyu mubyeyi yavuze ko uyu mwana we yagiye atamusezeye cyane ko ngo nta n’urwandiko ruvuga impamvu yiyahuye yasize yanditse nibura ngo azarusome.

Hunt yavuze ko uyu mukobwa we yari uw’igikundiro ndetse yamurikiraga isi ye aho yavuze ko yahinduraga ubuzima bwa benshi bahuraga nawwe.

Jo’Vianni Smith yari icyamamare ku ishuri yigagaho kuko yakinaga imikino myinshi irimo softball, basketball ndetse yari umucuranzikazi.

Umuryango we wagiye ku mbuga nkoranyambaga umwifuriza iruhuko ridashira hamwe n’abatoza be bamukundaga cyane aho bavuze ko Jo’Vianni yahoranaga ibyishimo.natwe turagira ngo;Imana imwakire mu bayo.

Comments are closed.