USA:Ahagiye kurahirira Joe Biden na Kamala Harris hashyizwe Ingabo nyinshi impande n’impande!

8,686
Muri Washington ahagiye kubera umuhango wo kurahira kwa Perezida mushya Joe Biden ndetse na Kamala Harris nka Visi Perezida, hakajijwe umutekano udasanzwe kuburyo huzuye abasirikare benshi nkabiteguye urugamba , ibi akaba ari ibintu byatunguranye kuko ubusanze muri Amerika bitoroshye kuba wabona umusirikare mu muhanda.

Ibi kandi byaje no guterwa n’uburyo Trump yabagoye kuva mu kwiyamamazi aho nanyuma yaje kwanga kwemera ibyavuye mu matora, nyuma hakurikiyeho imyigaragambyo kugeza ubwo Trump wamaze gusezera kubuyobozi yanafungirwaga imbuga ze nkoranyambaga bitewe n’amangambo yari afite yanaviragamo abantu kwigaragambya.

Abasirikare 25000 nibo boherejwe aha hantu ngo bacunge umutekano wa buri kimwe neza hato Amerika itongera gukozwa isoni mu maso y’isi yose nk’ibyabaye ubwo abaturage bashyigikiye Donald Trump bigabizaga ingoro y’Inteko Nshinga mategeko izwi nka ‘Captol’ bakayigararagambirizaho.

Comments are closed.