u Rwanda rutegereje inkingo miliyoni imwe zikingira Covid-19 mu gihe cya vuba

7,625
Kwibuka30

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yatangaje ko u Rwanda rutegereje inkingo miliyoni imwe zikingira Covid-19.

Dr. Sabin Nsanzimana uyobora RBC avuga ko u Rwanda rutiteguye kwakira inkingo gusa, ko ruzahita runatangira kuzitanga.

Yavuze ko u Rwanda rwakomanze ahantu hatandukanye rushaka ziriya nkingo, ariko ngo izo ruzagura ni izemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).

yagize ati “Twatumije inkingo zihutirwa miliyoni imwe turazitegereje igihe icyo ari cyo cyose, twizeye ko muri Gashyantare 2021 cyangwa mbere yaho tuzaba dufite inkingo za mbere.”

U Rwanda rurateganya ko mu myaka ibiri ruzaba rwakingiye abarenga 60% by’abaturarwanda ku gihugu gituwe na miliyoni 12.4.

Umuyobozi wa RBC avuga ko bakorana n’ihuriro COVAX ririmo ikigo gikora inkingo cya Gavi, n’ihuriro rigamijwe guhora ryiteguriye Ibyorezo (Coalition for Epidemic Preparedness Innovations, CEPI) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, kuko bifasha ko inkingo zigera ku bihugu n’u Rwanda rurimo zihendutse.

Avuga ko u Rwanda rushaka guhabwa inkingo zihutirwa zigera kuri miliyoni imwe binyuze muri ririya huriro rya Covax.

Kwibuka30

yagize ati “Binyuze muri bo twabonye inkingo miliyoni imwe zakozwe na Pfizer, turashakisha izindi nkingo mu bigo bizikora bikorana n’ihuriro rya Covax.”

Yavuze ko inkingo zizaboneka mu byiciro, ziriya miliyoni imwe ngo ni iz’icyiciro kitwa izihutirwa”.

Izi nkingo zizaterwa mbere na mbere abakora mu by’Ubuzima, abantu bari mu zabukuru n’abafite indwara zidakira badafite abasirikare bahagije.

Covid-19 imaze guhitana abagera ku 153 mu Rwanda abarwaye ni 3 895.

mu gihe imibare mishya iheruka igaragazwa mu ijoro ryakeye ko ubwandu bukomeje kwiyongera bikabije.

Abo barwayi bashya 310 babonetse mu bipimo 4,359 barimo ababonetse i Kigali:85, Gatsibo: 57, Ngoma: 41, Gicumbi: 27, Huye: 18, Rulindo: 11, Karongi: 11, Musanze: 10, Nyagatare: 9, Gisagara: 7, Nyanza: 6, Kirehe: 6. Burera: 5, Rubavu : 5, Muhanga: 3, Rusizi: 2, Kamonyi: 2, Nyamagabe: 2, Ruhango: 2, Nyamasheke: 1.

Kugeza ku wa Kane, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 12,170 muri bo abamaze gukira ni 7,973 naho abakivurwa ni 4,035.

Leave A Reply

Your email address will not be published.