“Usome amazi ashyushye birashira”Nduhungirehe ku yasubije umudepite w’Umubiligi 


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije Umudepite w’u Bubiligi witwa Lydia Mutyebele Ngoi, wanditse ku mbuga nkoranyambaga anenga ko u Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, amubwira ko bagenzi be b’Ababiligi bitabiriye iryo rushanwa mu Rwanda bo bishimye.
Lydia Mutyebele Ngoi, yanditse ku rubuga rwa X, agaragaza ko u Rwanda rutari rukwiye kwemererwa kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare arushinja guhonyora uburenganzira bwa muntu, akifuza ko ruhabwa akato mu mikino nk’uko byakorewe u Burusiya.
Mu kumusubiza, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati:”Madamu Mudepite, Ababiligi bagenzi bawe bari i Kigali baragutashya. Umukinnyi wanyu w’indashyikirwa, Remco Evenepoel, na we yatsinze, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu bagabo mu gusiganwa n’ibihe.”
Yongeyeho ati:”Ahasigaye, usome ku mazi ashyushye, ubundi biraza gushira“.

Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 21 Nzeri kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, ikaba ari ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika mu myaka 104 imaze gukinwa.
Ku wa 18 Nzeri 2025, Ababiligi barimo abagabo n’abagore bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Zaventem (Bruxelles) bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bafite amatsiko menshi yo kugera i Kigali bagatangira ingendo z’igare rya VTT bakanakurikirana irushanwa.
Kuri uyu wa 21 Nzeri 2025, ni bwo hakinwe icyiciro cya mbere cy’iri rushanwa, ari cyo gusiganwa n’ibihe mu bagabo no mu bagore (Individual Time Trial: ITT), aho Umubiligi, Remco Evenepoel, yegukanye umwanya wa mbere, ndetse na mugenzi we Van Wilder Ilan yegukana umwanya wa gatatu.
Ni ibintu byashimishije Ababiligi benshi baje gushyigikira abakinnyi babo, aho wabonaga amabendera y’u Bubiligi menshi afitwe n’abafana aho isiganwa ryasorejwe kuri Kigali Convention Centre, ndetse abaganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko bishimiye kugera mu Rwanda, ndetse basanze ari igihugu cyiza, gifite abantu beza bitandukanye n’ibyo babwirwaga.
Hashize igihe u Rwanda ruzanye umubano n’u Bubiligi mu bya dipolomasi, bitewe n’uko icyo gihugu cy’i Burayi cyakoze iyo bwabaga gishaka gukomanyiriza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, kirushinja guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu u Rwanda rutahwemye kuvuga ko nta shingiro bifite.
Kuva u Rwanda rwakwemererwa kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare yanatangiye kuri iki Cyumweru, na bwo bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye mu Bubiligi bagaragaje kutabyishimira, ndetse byamenyekanye ko bakoze ibishoboka kugira ngo u Rwanda rwamburwe iri rushanwa ariko byabaye iby’ubusa.
Comments are closed.