Uwafashe amashusho y’umupolisi ari kuniga George Floyd yahuye n’ibibazo bikomeye kubera iyo video nubwo afite imyaka 17!
Iyo videwo zigaragaza imyitwarire itavugwaho rumwe ya polisi zihindutse imitwe y’inkuru, hari umuntu w’ingenzi muri izo videwo gacye cyane tumenya ibye – umuntu wafashe iyo videwo.
Ubwo umukobwa w’umwangavu Darnella Frazier w’imyaka 17 yatangiraga gufata videwo kuri telefone ye ngendanwa, George Floyd yari yatangiye guhezwa umwuka, atakamba ubutitsa agira ati: “Nyabuneka, nyabuneka, nyabuneka”.
’Camera’ ya telefone ye yari imaze amasegonda 20 ifata iyo videwo ubwo Bwana Floyd wari ufite imyaka 46, yavugaga amagambo atatu y’Icyongereza ubu yamaze guhinduka intero y’abigaragambya bamagana ivanguramoko bagendeye ku rupfu rwe.
Bwana Floyd yagize ati: “Simbasha guhumeka” [I can’t breathe].
Ayo magambo ye yo mu Cyongereza yari ameze nk’adasohoka neza. Byaramugoraga kuvuga ubwo yari ari hasi yubitse mu maso kandi aboshye n’amapingu, atsikamiwe n’abapolisi batatu.
Derek Chauvin, umwe muri abo bapolisi, yari yatsikamije Bwana Floyd ivi ku ijosi.
Uyu mukobwa Frazier yari ajyanye mubyara we w’imyaka icyenda y’amavuko ku iduka ryitwa Cup Foods riri hafi yaho atuye mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota.
Nibwo yabonye Bwana Floyd n’abapolisi, rwabuze gica. Arahagarara, akura mu mufuka telefone ye, akanda ku gace ko gufata videwo.
Mu gihe cy’iminota 10 n’amasegonda icyenda, uyu mukobwa yakomeje gufata amashusho kugeza ubwo abapolisi na Bwana Floyd bavaga aho ngaho: bo bagenda n’amaguru, we atwawe kuri burankari.
Kugeza ubwo bagendaga, Frazier nta na rimwe yigeze atekereza ko ibyakurikiyeho ari ko byari kugenda bivuye kuri videwo yafashe.
Ubwo uwo mukobwa w’umwangavu yakandaga agatangaza iyo videwo, yari atangije urukurikirane rw’imyigaragambyo, atari gusa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ahubwo no mu bindi bice byo ku isi.
Seth Cobin, umunyamategeko wa Frazier, yabwiye BBC ati: “Yumvise muri we ko agomba gufata uko byarimo kugenda”.
“Ni nkaho hari havutse bundi bushya uburyo bwo guharanira uburenganzira bwa muntu mu bundi buryo bushya, kubera iriya videwo”.
Frazier, wiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ntabwo yabonetse ngo agirane ikiganiro na BBC.
Umuhagarariye mu mategeko yavuze ko Frazier yahungabanyijwe n’ibyo yaboneye hanze y’iduka rya Cup Foods ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa gatanu. Avuga ko ari cyo kintu “kibi cyane kurusha ibindi yabonye mu buzima bwe kugeza ubu“.
Kuva icyo gihe, Frazier akomeje guhura n’umujyanama mu by’ihungabana ndetse “ari koroherwa neza”, nkuko bivugwa na Bwana Cobin, umuhagarariye mu mategeko.
No kwakira uko ibyo abantu batandukanye bavuga kuri iyo videwo yafashe nabyo ntibyamworoheye.
Ku rubuga rwa Facebook, aho yatangarije iyo videwo, yakiriwe mu buryo butandukanye. Bamwe bababajwe nayo, abandi bararakara, abandi baramushima ariko hari n’abamunenze.
Mu butumwa bwo kuri Facebook yatangaje ku itariki ya 27 y’ukwezi gushize kwa gatanu, Frazier yasubije abamubwiraga ko yafashe iyo videwo agamije “kwamamara” ntakore igihagije ngo abuze ko Bwana Floyd apfa.
Mu kubasubiza, Frazier yanditse agira ati: “Iyo ntahaba, abapolisi bane ubu bari kuba bakiri ku kazi kabo, bateza ibindi bibazo. Videwo yanjye yageze ku isi hose kugira ngo buri wese abibone anabimenye”.
Uko kwakira nabi videwo Frazier yafashe, bigaragaza kubunza imitima kugirwa n’ababonye ibikorwa by’urugomo bya polisi bakabifotora kuri telefone zabo.
Hari abandi bantu na bo mu gihe cyashize bafashe amashusho y’ibikorwa by’urugomo bya polisi. Bigaragara ko gufata amashusho nk’ayo ari ukwihara.
Mu gihe amarangamutima aba yazamutse, videwo zigaragaza ibikorwa by’urugomo bya polisi zishobora gutuma abantu barushaho gucikamo ibice, bagacikamo ibice mu bitekerezo no muri politike.
Kuba ari wowe wafashe iyo videwo iri kugibwaho impaka, byo bishobora kuguhungabanya kurushaho.
Inkuru ya BBC
Comments are closed.