Hari imibiri yasanzwe mu mbuga z’ibitaro bya Gitwe

13,986
Kwibuka30
Gitwe residents in limbo over compensation stalemate - Rwanda Today

Hari amakuru avugwa ko hari imibiri yabonetse mu mbuga y’ibitaro by’i Gitwe, birakwekwa ko ari imibiri y’abishwe muri genocide yakorewe abatutsi

Hari amakuru akomeje kuvuga ko hari imibiri yasanzwe ku mbuga z’ibitaro bya Gitwe mu karere ka Ruhango mu ntara y’amagepfo, mu murenge wa Bweramana, benshi ubu barakeka ko ari imibiri y’abishwe muri genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Kuri uyu wa Kane abayobozi mu nzego zitandukanye barajya kureba iby’aya makuru hanyuma harebwe niba ibikorwa byo gutaburura  byatangizwa.

Amakuru avuga ko ‘bishoboka ko  imibiri yahabonywe ari iy’Abatutsi bari harwariye bakahicirwa muri Jenoside cyangwa abicwaga bafatiwe kuri za bariyeri bahunga bava mu Mayaga n’ahandi hahaturiye.’

Abantu bazitiye aho iriya mibiri yabonetse mbere y’uko abayobozi bahagera hagatangira isuzumwa ry’uko ibintu biteye.

IBUKA mu karere ka Ruhango ivuga ko amakuru y’uko hari imibiri iri mu bitaro bya Gitwe bayahawe kuri uyu wa Gatatu, ariko hari bucukurwe kuri uyu wa Kane kugira ngo harebwe niba irimo koko.

Perezida wayo witwa Narcisse Munyanziza yabwiye Umuseke ko bahawe amakuru avuga ko hari akakekwa kuba harajugunywe imibiri bityo ko bari bujyeyo bagatangira gucukura.

Kwibuka30

Ati: ” Kugeza ubu ntabwo turayibona ngo tubone ko imibiri ari imibiri, nta n’ubwo turatangira gucukura bityo rero sinakubwira niba ayo makuru ariyo cyangwa atari yo. Ni amakuru avugwa ko irimo ariko niducukura turi bubimenye.”

Abajijwe icyo ababahaye amakuru bashingiyeho bavuga ko hari imibiri iri hariya, Munyanziza yasubije ko iyo umuntu aguhaye amakuru uyafata uko ayaguhaye, ntiwirirwe umubaza icyo yashingiyeho ayaguha, ahubwo ugasuzuma niba ariyo cyangwa atari yo.

Ku ngingo yo kumenya niba amakuru IBUKA ifite yaba yemeza ko hari abantu baba baraguye muri biriya bitaro, Narcisse Munyanziza yasubije ati:”  Kandi nkubwira ko baduhaye amakuru! Ayo baduhaye niyo dufite kandi niyo tugiye kureba uko tuyasuzuma tukareba ukuri kwayo…”

Source: umuseke.com

Leave A Reply

Your email address will not be published.