Uwahigaga yabaye umuhigo w’imbogo yashakaga kwica

427
kwibuka31

Asher Watkins, umunyemari ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yishwe n’ibikomere yatewe n’imbogo ubwo yarimo arayihiga mu mashyamba yo muri Afurika y’Epfo.

Uyu mugabo usanzwe acuruza imitungo itimukanwa muri Leta za Texas na Oklahoma muri Amerika, imbogo yamutikuye ihembe ubwo yari kumwe na bagenzi be mu mikino yo guhiga mu mashyamba ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, ku Cyumweru cya tariki 3 Kanama 2025.

Sosiyete ya Coenraad Vermaak Safaris yari yamujyanye muri uwo muhigo yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’umukiriya wayo, ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo yagize iti:Ku Cyumweru ubwo yarimo ahigana natwe mu Ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, Asher yarakomeretse cyane ubwo yaterwaga n’imbogo.”

Rikomeza rigira riti:Yari kumwe n’umuhigi wacu w’umunyamwuga. Iki gikorwa kibi cyaratubabaje, twifatanyije n’umuryango we.”

Muri Afurika y’Epfo ni hamwe mu hantu muri Afurika habera imikino ihuza abakire baza kwishimisha bahiga inyamaswa zirimo iz’inkazi nk’imbogo, inzovu ndetse n’intare.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ntibavuga rumwe ku bikorwa byo guhiga inyamaswa mu buryo bwo kwishimisha, ababikora bemeza ko amafaranga abivamo afasha kubungabunga Pariki, ababyamagana bakavuga ko ari uguhohotera inyamaswa.

Bamwe bagaragaje ko urupfu rwa Asher Watkins ari igihembo akwiye.

Comments are closed.