Uwahoze ari Papa akegura yihanangirije papa uriho.

10,044

Papa Benedict 16 weguye mu myaka ishize yasabye papa Francois kwitondera amwe mu mategeko ya kiliziya.

Uwahoze ari papa wa kiliziya gatolika nyuma akaza kwegura mu mwaka wa 2013 yasabye papa wa kiliziya uriho ariwe papa Faranswa kwitondera guhindura amwe mu mategeko akomeye ya kiliziya. Bwana Benoit yavuze ko adashobora guceceka mu gihe abona ko kiliziya iri kugana habi. Mu gitabo cye biteganijwe ko kiri bushyirwe hanze kuri uyu wa mbere taliki 13 Mutarama 2020, yasabye PAPA FRANCOIS wamusimbuye ko yakwitondera itegeko ryo guha uburenganzira abagabo bafite abagore kuba abapadiri. Yagize ati:”kudashyingirwa k’umupadiri ni igikorwa gifite ubusobanuro bukomeye kimaze imyaka amagana menshi kuko gituma abihaye Imana bibanda gusa ku muhamagaro”

Papa Benoit yeguye ku mirimo ye mu mwaka wa 2013

Uwahoze ari papa yakomeje avuga ko bigoye ko umugabo ufite urugo yabasha gushyira mu bikorwa icya rimwe umuhamagaro we no gukora inshongano z’urugo. Kugeza ubu kiliziya gatorika ntiragira icyo ibivugaho, ariko bamwe mu bakurikiranira amategeko ya kiliziya baravuga ko ibyo Benedigito yakoze bihabanye n’amahame ya Kiliziya.

Comments are closed.