Uwahoze ari Perezida wa Mozambique Joaquim Alberto yasabye Leta kuganira n’inyeshyamba
Joaquim Alberto Chissano wahoze ayobora Mozambique yasabye Leta iyobowe na Filipe Nyusi kuganira n’inyeshyamba zimaze igihe ziyogoza Intara y’Amajyaruguru ya Cabo Delgado hari kubera imirwano.
Uyu mukambwe w’imyaka 81, yavuze ko nubwo izo nyeshyamba Leta izifata nk’imitwe y’iterabwoba, hari aho byagiye bikunda ko imitwe y’iterabwoba ihagarika imirwano binyuze mu biganiro.
Mu kiganiro na Radio ya Leta muri Mozambique yagize ati “Birashoboka ko umuyobozi w’uwo mutwe aduha amahirwe yo kuganira bikarangiza imirwano.”
Chissano yavuze ko hakenewe isesengura ryimbitse ku cyateye umutekano muke muri Cabo Delgado kugira ngo hashakirwe hamwe umuti haba ku bijyanye no gukoresha imbaraga za gisirikare no gutabara abaturage bari mu kaga.
Joaquim Chissano yayoboye Mozambique hagati ya 1986 na 2005. Azwi ku masezerano yo mu 1996 yigeze kugirana n’Umutwe wa Renamo utaravugaga rumwe na Leta, bikaba byari bigamije kurangiza intambara yari imaze imyaka 16.
Perezida Nyusi yagaragaje ko yiteguye kuganira n’izo nyeshyamba zo muri Cabo Delgado ariko agaragaza impungenge z’uko imyitwarire yazo nta cyizere itanga cy’ibiganiro.
Iyi ntara yatangiye kwibasirwa n’inyeshyamba mu 2017. Izo nyeshyamba zifite aho zihuriye na IS igendera ku mahame akaze ya kiyisilamu.
Abaturage basaga 3000 bamaze guhitanwa n’ibikorwa by’izi nyeshyamba mu gihe abasaga 800 000 bavuye mu byabo.
Mu gushakira igisubizo iki kibazo, Mozambique yitabaje ibihugu by’inshuti birimo n’u Rwanda ngo biyifashe guhashya izo nyeshyamba.
Mu cyumweru gishize, tumwe mu duce twa Mozambique twari twarigaruriwe n’izo nyeshyamba twari twamaze kugaruzwa mu maboko ya Leta bigizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda na Mozambique.
Comments are closed.